“… Umwami wacu ari bugufi. Ntimukagire icyo mwiganyira,ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima.” Abafilipi 4:5-6
‘Ntimukagire icyo mwiganyira’ ni itegeko kandi Ijambo ry’Imana ntirijya ridutegeka gukora ikintu kidashoboka. Bigomba kuba rero bishoboka kubaho utiganyira. Ariko se ni gute umuntu atakwiganyira kandi gutakaza akazi biri hafi, ikibazo cy’uburwayi gikomeye, hari umubano wangiritse cyane ku buryo nta garuriro cyangwa amadeni yiyongeranya ageze ku rugero rukabije?
Ntekereza kuri ibi byose, hari urugero rwanjemo. Umwana w’umuhungu ahagaze iruhande rw’umuhanda urimo imodoka nyinshi akeneye kuwambuka kandi nta matara afasha abanyamaguru ahari ngo amuyobore. Akaba atabona uko ari bugere hakurya y’umuhanda. Uko ahagaze areba ibyo byose atangira kugira ubwoba, maze agahita yumva ijwi rya se rimubwira ngo “fata akaboko kajye. Ibi nshoboye kubikora, nzi kwambuka umuhanda. Ntuhangayike. Turi kumwe, ufite umutekano”.
Dushobora kuba twe tutari abana b’abahungu bato, ariko mu maso y’Imana turacyari abana bayo kandi Imana ishoboye guhangana n’ibyo duhura nabyo byose. Iradukunda kurusha uko tuzigera tubisobanukirwa, kandi irashaka kutuyobora no kutujya imbere. None aho kwita cyane ku buryo bwo guhangana no kwiganyira, ntitwagahanze amaso Data uri mu ijuru, tukamusaba ngo adukuze mu gusabana na we mu buryo bwuzuye kumwiringira nk’abahungu n’abakobwa bamwizera? Bityo igihe tuzaba tugeze imbere y’ibintu bisa n’ibidashoboka, tuzashobora kumva ijwi rye ritubwira ngo “ibibazo byawe ndabiruta. Ntukeneye kwiganyira. Uri kumwe najye uratekanye. Fata ukuboko kwanjye. Ndaguha amahoro yanjye.”
Gusenga: Mana Data, ndagusabye ngo umfashe kukumenya byimbitse, ku buryo mu gihe cyose mpuye n’ikintu gituma niganyira, nzajya nkubona undebana urukundo, numve n’ijwi ryawe rimbwira ngo “mfata ukuboko” maze nzabashe kwakira amahoro yawe arenze ayo namenya. Amena.
Yakuwe muri Seeds Of The Kingdom yo ku itariki ya 17 Kamena 2020