Abo Turibo

Ikaze

Ellel Ministries Rwanda yatangiye muri Kanama 2013. Ibi byabaye nyuma y’imyaka 6 Ellel Ministries yo muri Afrika y’Epfo iza gukoresha za conferences buri mwaka mu bice bitandukanye by’u Rwanda. Ellel Rwanda ikorera i Kigali aho itanga inyigisho zitandukanye n’ibikorwa bifasha abantu gukira.

Intumbero yacu ni ukuba igikoresho cy’Imana mu kuzana gukira no gusanwa kw’abantu muri iki gihugu cy’u Rwanda ndetse no mu karere muri rusange. Tuzabigeraho binyuze mu nyigisho zitandukanye no gusengera abantu . Dushyigikira Itorero dutoza umubiri wa Kristo mu bijyanye no Gukira, Gutoza abigishwa n’Ivugabutumwa.

Dutanga inyigisho zijyanye no gukira k’umutima, amarangamutima n’umubiri ndetse no kuba umwigishwa wa Yesu uhamye, tukanagira ishuri ry’iminsi 5 kugera kuri 12 riba rimwe mu Mwaka. Buri kwezi tugira iteraniro ryo gukira (Healing Service) aho imiryango ifunguye kuri buri wese.

Ellel Ministries ni umuryango udaharanira inyungu. Uretse abakozi bayo, ifite Komite Nyobozi ishyigikira umurimo ndetse ikagenzura imikorere y’umuryango.

Muri iki gihe inyigisho zacu zitangwa mu Kinyarwanda no mu cyongereza. Dukora uko dushoboye ngo dukoreshe ururimi rubereye abakurikirana inyigisho.