“Umwuka w’Umwami Imana ari kuri jye, kuko Uwiteka yansīze amavuta………. guhoza abarira bose.” Yesaya 61:1-2
Muri Yesaya 61, umuhanuzi asobanura umurimo Mesiya, ariwe Yesu, yari gukora, harimo no guhoza abarira. Yesu atangira umurimo, yahamije ko Yesaya ariwe yandikagaho ubwo yavugaga ati “Uyu munsi ibyo byanditswe bisohoye mu matwi yanyu.” (Luka 4:21)
Hari uburyo butandukanye bwo kubura bawe/ibyawe bushobora gutera agahinda, ariko kimwe gitera agahinda gakomeye ni ukubura umubyeyi, uwo mwashakanye, umuvandimwe, ndetse ikinababaza cyane ni ukubura umwana w’agaciro. Gupfusha umuntu ukunda wo mu muryango bitera agahinda kenshi, cyane cyane iyo urupfu rutunguranye cyangwa rukaba rubabaje, nta mwanya wabonetse wo kumenyera ko uwo dukunda uri kugana ku iherezo ry’ubuzima bwe ku isi.
Ku basigaye, ubuzima ntibuhagarara ariko uko twitwara mu gihe cy’umubabaro wo kumenya ko umuntu twakundaga atakiri kumwe natwe, uko dutangiye urugendo rwo kumenyera ubuzima tutarikumwe n’umuntu wari uwa gaciro kuri twe bifite umumaro munini. Bishobora gusa nk’aho ari urugendo rudashoboka, ariko ni urugendo nubwo rusa nk’urugoye tugomba kugenda.
Turabizi ko ubuzima butazongera kuba uko bwari bumeze, ariko umubabaro uterwa n’ibyabaye ujya umera nk’umusozi tudafitiye ubushobozi cyangwa ubushake bwo kuzamuka. Kimwe n’urukwavu rwananiwe kuva aho ruri kubwo kumurikwaho n’amatara y’imodoka, niko natwe agahinda katugira bikatugora kuva aho turi, agahinda undi muntu wese atakumva cyangwa ngo akakuberemo.
Ibyo nibyo Yesu yahuye nabyo ubwo yazaga mu rugo rwa Mariya na Marita, nyuma y’uko musaza wabo Lazaro yitabye Imana. Aba bose ni abantu Yesu yakundaga kandi aba bavandimwe ntibari babajwe n’urupfu rwa musaza wabo gusa, ahubwo bari banababajwe n’uko Yesu, uwo bari bazi ko afite imbaraga zo gukiza, atari yahabaye ngo amukize mbere yuko apfa. Yohana yanditse ko Yesu ababonye barira yasuhuje umutima ababaye cyane. Maze Yesu nawe ararira. Yesu yari yuzuye impuhwe no kugaragaza umubabaro yatewe n’agahinda gakomeye Marita na Mariya bari bafite.
Yesu yari yababwiye muri Yohana 11:25 ati “Ni jye kuzuka n’ubugingo, unyizera naho yaba yarapfuye azabaho kandi umuntu wese ukiriho unyizera ntazapfa iteka ryose.” Aba bavandimwe ibi babyunvaga mu buryo bw’umwuka ariko se nigute umuntu wundi yamenya uku kuri gutangaje.
Ubwo Yesu yazuraga Lazaro amukuye mu bapfuye, nubwo yaramaze iminsi ine mu mva, ntagushidikanya kwari kukiri mu bitekerezo by’umuntu wese ko ibyo Yesu yavuze ku buzima bwo kuzuka kubamwizeye ari ukuri. Igihamya cya Lazaro ava mu mva cyasobanuraga ibirenze ubuzima bw’umubiri bwa Lazaro, ahubwo byahamirije abizera bose b’igihe cyose, ko muri Yesu hari ubuzima bw’iteka ryose, isezerano rye ryo kuzuka ari ukuri kandi ko abapfiriye muri we bose tuzababona. Iri niryo humure riruta ayandi yose.
Umenye neza ko Umwami Yesu arirana nawe ku bawe/ibyawe wabuze byose. Isezerano rye ryo guhoza abarira bose riracyahari kandi nawe rirakureba. Umenye neza ko muri Yesu, harimo ubuzima bwo kuzuka kandi ko agihoza abarira ndetse anababarana n’abari kunyura mu kubura ababo/ibyabo.
Gusenga: Urakoze Yesu ko wahaye ihumure Mariya na Marita ukabereka ko ufite imbaraga ku buzima bwo kuzuka, ubwo wazuraga Lazaro mu bapfuye. Ndampuye amaboko bundi bushya uyu munsi ngusaba ngo umpfumbatishe amaboko yawe ahumuriza kandi y’urukundo, ndetse ukore ku mutima wajye uwukize no mu bice byimbitse by’umubabaro wanjye. Mu izina rya Yesu. Amena.
Yanditswe na Peter Horrobin, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 01 Nyakanga 2020.
IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE