Ni iki gikurikiraho?

“Biremwe nonaha si ibya kera, kugeza uyu munsi ntiwigeze kubyumva kugira ngo utavuga uti ‘Nari mbizi.’” Yesaya 48:7

Mu minsi ishize imbwa yacu yitwaga Bess twakundaga yarapfuye. Yagiye ituje, iryamye mu busitani yakundaga. Ubwo imyaka 45 yo kubaho mu rugo iteka hari imbwa ikaba irashize. Twahisemo kutongera gucirira indi. Mukababaro ko kubura iyo nshuti yacu idasanzwe (mubyo nandikaga mbere nayivugagaho), twasanze hari impinduka muri ejo hazaza hacu. Igihe cyose twari dufite inshingano zo kuyitaho, hari ibintu tutashoboraga gukora (nko gusura ahantu ibwa zitemewe turibuyisige mu modoka ku zuba ) hari n’ibindi tutakundaga gukora kuko tutashakaga kuyisiga yonyine igihe kirekire, kandi yari ikeneye kuba aho turi nk’uko natwe twakundaga kuba turikumwe nayo .

Twari tubizi ko umunsi uzagera igapfa. Kandi twunvaga ko Imana itubwira kudashaka indi yo kuyisimbura; yashakaga ko tubohoka tugakora ibintu byari bigoye gukora iyo mbwa igihari cyangwa bitashoboka gukora.

Gusiga ibyakera inyuma tukajya mubishya Imana idufitiye akenshi biragorana. Tumenyera cyane ibya kera. Kubaho tudakora ibyadushimishaga n’ibyatunezezaga bijya bitubera ikibazo gikomeye. Njya nkumbura gusohora Bess kare mu gitondo mbere yo kugira ikindi nkora na ni njoro ndangije ibindi. Tujya dukumbura gutemberana nayo yiruka hose. Njya nanakumbura gukubura mu gitondo ntoragura ubwoya bwayo! Kandi bishobora kumara igihe mbere y’uko ikintu gishya Imana idufitiye tukimenya. Gutegereza nabyo nti byoroha.

Ariko ubu dufite igihe kiza: igihe cyo kugerageza ibintu bishya; igihe cyo kumarana umwanya usumbyeho n’Imana no kuyimenya neza kurushaho; umwanya wo kuyitega amatwi no guhabwa icyerekezo gishya; umwanya wo guhabwa ubushobozi bwo gukorera Imana ibindi bishya. Ndabizi neza ko hari byinshi bya kera bitazahinduka. Hari n’ibizahindukaho gato, hari n’ibindi bizahinduka burundu.

Tukiri aha, inyigisho mperuka kwandika ubushize yavugaga kuri Bess Imana yakoresheje kumwe yangaga kurekura agapira kugirango mbashe kuyikanagira kunyibutsa ko najye hari ibyo nkeneye kurekura mu buzima bwanjye kugira ngo ikore ibintu bishya mu buzima bwajye. Icyo gihe naranditse ngo ‘ni nk’aho iri kutubwira ngo’ ” rekurira ibyo ufite mu biganza byanjye urebe ikiba. ” Twarekuye kugira ibwa. Bess yarapfuye, ariko kutayisimbura ni amahitamo yacu. Mu kwimenyereza impinduka, dufitiye amatsiko ibyo Imana izakora.

Iyi ni inkuru yanjye bwite. Ariko wenda ahari hari icyo Imana iri kukubwira nawe urimo usoma ibi.

Gusenga: Data, warakoze cyane kubwa byinshi wampaye byose. Mfasha kwakira ko ibintu byose bidahoraho, no kwemera ko impinduka mu buzima bwanjye ari amahirwe yawe yo gukora ibintu bishya muri jye imbere n’inyuma. Amena.


Yanditswe na Richard Griffiths, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 02 Nyakanga 2020.


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *