“Nimuhagarike imirwano mumenye ko ndi Imana”. Zaburi 46:11a (Bibiliya Ijambo ry’Imana)
Mbere y’uko umuhungu wacu Jason wenda kuzuza umwaka umwe atangira gukambakamba, kumuhindurira ibyo yambaye byari kimwe mu bihe twakundaga, kuko atashobora kugira aho ajya mu gihe turi kubikora. Twabaga turebana mu maso, duseka, tuganira, buri kintu kigenda neza, vuba kandi ariwe natwe bidushimishije.
Ariko kuva umuhungu wacu yamara kumenya gukambakamba, buri kanya nisanga mubwira ngo “Jason, tuza gato.” Icyo mba nshaka kumubwira muri iri jambo ni – reka kwanga, reka kurwana, wishaka kubyikorera, bigenda neza iyo utuje. Jason agatuza nk’amasegonda 15 ubundi akongera akarangara agatangira kwihindura ashaka gusingira ibindi bitari ngombwa ako kanya. Ibirangaza biramukurura cyane. Ibintu byose bihita bisubira irudubi uko aba yongeye kwigendera nanjye ngerageza uko nshoboye kumubuza kuko tutarasoza. Ibyagombaga kutubera igikorwa kirimo ibyishimo bikaduhindukira igikorwa kigoye ari kuri Jason no kuri jye.
Ibi byanteye gutekereza. Ese turimo kurwana cyangwa turimo kugorana? Turirwanirira cyangwa turakubita hirya no hino? Ibirangaza bitubanye byinshi? Ese igihe cyacu twakagiranye n’Imana twihutira kucyuzuzamo ibindi bintu bisa n’ibyihutirwa aho guturiza mu Mwami?
Ibintu biroroha cyane iyo duturije mu Mwami. Mu ituze ni ho gusa tumenyera ko ari Imana. Gutuza ni twe bigirira umumaro kandi nta gihe gitakara.
Yesu yabwiye Marita ko Mariya yahisemo icy’ingenzi. Ese icyo cy’ingenzi cyari iki? Icy’ingenzi cyari uguturiza ku birenge bya Yesu. Mu gihe Marita we yakubitaga hirya no hino, agerageza gukora ibyasaga n’ibyihutirwa ako kanya. Yari arangajwe na byinshi nyamara atakaza iby’ingenzi cyane. Ibyari birangaje Marita byari ukudatuza no guhangayikishwa no kwita kuri buri kantu gakenewe. Kuki twe tudatuje kandi duhangayikishijwe na buri kantu gakenewe (details), kandi twari guhitamo guturiza ku birenge bya Yesu tukabona agakiza?
Imana izi ibyiza bidukwiriye. Izi uburyo kubaho kwayo kwatumerera neza (kwatunezeza) mu gihe cy’imiraba yose, ingorane zose n’imihangayiko yo mu buzima, turamutse twemeye gutuza.
Iyo dutuje, tubasha kwakira neza uwo Imana iri yo n’uburyo itangaje. Tuzabona gukomera kwayo, imigambi yayo n’ibyo iduteganyiriza. Ni muri uku gutuza tuzabonera agakiza k’Umwami Imana. Ibindi byose bizashonga, biyoyoke (bishireho). Kuva 14:14 hatwibutsa ko “Uwiteka ari bubarwanire, namwe mwicecekere. [mutuze]”
Gusenga: Mana, mfasha kubona no gushyiraho ibihe byo guturiza muri wowe. Mfasha kutirukanka mugihe ndi muri ibyo bihe byo guturiza imbere yawe. Urakoze, kuko ushaka kandi wifuza kugirana nanjye ibihe nturije imbere yawe. Mfasha kukubonera umwanya. Mu Izina rya Yesu, Amena.
Yanditswe na Bernard Kariuki, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 03 Nyakanga 2020.
IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE