“Ikitwicaza aha kugeza aho tuzapfira ni iki?” 2 Abami 7:3
Inkuru yo mu 2 Abami igice cya 7, itubwira umugabo warurwaye ibibembe abwira bagenzi be bari bicaranye hanze y’umujyi w’i Samariya. Umwami wa Siriya yari yaragose umujyi bitera inzara ikomeye muri uwo mujyi. Aba bagabo bari bashonje birumvikana kandi bagomba gufata icyemezo; cyo kuguma aho bari bari bakahapfira cyangwa kujya mu nkambi y’Abasiriya gushaka ibiryo. Wenda Abanyasiriya barikubaha icyo kurya, cyangwa bakicwa n’abasirikare.
Aba bagabo ibihe barimo byabasabaga gufata icyemezo gihamye. Iyi nkuru ikomeza ivuga ko aba bagabo bageze mu nkambi y’Abasiriya basanga Imana yateje abanyasiriya guhungana ubwoba bwinshi cyane, bagasiga ibyo bari bafite byose inyuma, harimo n’ibyo kurya byinshi. Ndashaka kureba ku cyemezo aba bagabo bafashe, kandi ni byiza ko cyari icyemezo cyiza.
Buri munsi dufata ibyemezo. Niba umeze nkajye, ujya usubiza amaso inyuma ukareba ibyemezo byagize ingaruka mbi, n’ibyarangiye neza. Kenshi dufata ibyemezo dushaka guhindura neza uburyo tubayeho. Bimwe mu byemezo nafashe byagize ingaruka zirambye kandi nziza kuko zahinduye ubuzima bwanjye.
Kimwe mu byemezo nafashe ni ukumvira impamagazi y’umugore wanjye nkajyana nawe mu rusengero nikurura/ntabishaka. Byanfashe amezi 12 yo kumva inyigisho za Bibiliya ngo bimfashe gufata icyemezo cyahinduye ubuzima bwanjye. Kimwe na bariya bagabo bari barwaye ibibembe, nasanze nari nkeneye impinduka nziza mu buzima bwanjye.
Ese uri ahantu mu buzima bwawe utari kubona ibisubizo by’ibintu byose mu buzima bwawe? Wenda ahari igisubizo cy’ikibazo cyawe kiri mu mwuka. Wenda ahari ufite inzara yo kumenya ukuri mu buzima bwawe.
Yesu yiyita “umutsima w’ubugingo “(Yohana 6:35). Aba bagabo bashonje, bari bakeneye cyane umugati. Wenda ubu ushobora kurya kuri uyu mutsima w’ubungingo, maze ntuzongere gusonza ukundi mu mwuka.
Gusenga: Mwami Mana, ndi mu mwanya nk’uwabo bagabo maze gusoma ibyabo. Ndagusabye usubize gutaka k’umutima wanjye usaba kuyoborwa no guhabwa imbaraga nawe. Mfasha gufata ibyemezo bikwiye mu buzima bwanjye uherereye none. Mbisabye mu Izina rya Yesu. Amena
Yanditswe na Ken Rowat, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 07 Nyakanga 2020.
IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE