“Mu gitondo uzaduhaze imbabazi zawe, kugira ngo tuzajye twishima tunezerwe iminsi yacu yose.” Zaburi 90:14
Reka mvuge ko kuzinduka atari ibintu byanjye, ndetse ahubwo ko ntajyaga nzinduka kugeza igihe namenyeye iri banga: ko ngomba guhura n’Imana mu gitondo mbere yo kugira ikindi nkora nkasabana nayo buri munsi. Nkeneye kumva ko nshikamye mu rukundo rwayo rutarangira (imbabazi zayo). Nkeneye kumva kubaho kw’Imana no kumva amaboko yayo ambumbatiye kugira ngo umwuka wajye n’ubugingo byajye bibe bihagijwe mu Mana.
Nasanze ko iyo mbyutse niruka, ntaba umuntu Imana ishaka ko mbawe. Nshobora kugira umwaga nkabura kwihangana, kandi byo nkaba ndatuje mubyo nkora ndetse nabo mpura nabo muri uwo munsi.
Nkuko ibyanditswe bivuga, iyo mu gitondo duhagijwe n’urukundo rw’Imana rutarangira (imbabazi zayo) dushobora kuririmba indirimbo z’umunezero twishimye iminsi yacu yose. Ibitekerezo bya mbere biza iyo tubyutse akenshi biba ari bibi, umwanzi abidushyira mu mitwe yacu kugirango yangize imikorere y’Imana mu buzima bwacu. Ariko, iyo maranye umwanya n’Imana mu gitondo, jya nsanga ubuzima bwanjye bwose bwagiye ku murongo n’Imana. Uburyo ndeba umunsi wajye n’ubuzima bwajye birahinduka uko mpindukirira ijambo ryayo muri Bibiliya nkongera kumenya ukuri kuri muri ryo.
Mbona amahoro no gutuza by’uwo munsi, kuko nibukijwe ko Imana iri kumwe najye kandi ko ntacyananira mu mbaraga z’Imana. Ni nko kujya ku bibero bya Papa , numva amaboko ye amfumbase n’Umwuka wera yongera Imbaraga mu mwuka-muntu wajye.
Yego, ndabizi ko bigoye kuzinduka kare mu gitondo kuri bamwe muritwe, ariko ndagushishikariza kubigerageze. Byahinduye ubuzima bwanjye bigaragara, n’umugabo wajye yabihamya ashima. Mva mu cyumba cyajye numva meza neza ku buryo byemerera Umwuka w’Imana kunyobora no kuba muri jye muri uwo munsi.
Gusenga: Urakoze Mana Data, kuko uba uhari iyo mbyutse buri gitondo. Warakoze ku bw’urukundo rwawe n’impano ya buri munsi umpa. Mfasha, Mwuka Wera, kukugana iyo mbyutse kugirango mbeho umunsi wose nuzuye imbaraga, amahoro n’ubushobozi. Mu Izina rya Yesu. Amena.
Yanditswe na Wendy Scott , ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 08 Nyakanga 2020.
IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE