Nzabikora ejo cyangwa wenda ukwezi gutaha

Uhora yitegereza umuyaga ntabiba, kandi uhora areba ibicu ntasarura. Umubwiriza 11:4

Vuba aha nasomaga Abaheburayo 12:1 (twiyambure ibituremerera byose n’icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye). Nabajije Imana ikindemerera muri uru rugendo, nuko irambwira iti “Guhora ushyira ibintu ejo!”

Mu gihe cya Guma mu rugo, natangiye gutunganya icyumba nigiramo. Narimaze imyaka cumi n’ibiri mbisubika, kuko wari umurimo munini ntashakaga kwinjiramo! Rero ntabwo byantunguye Imana ivuze gutyo. Igihe nasengeraga guhora nshyira ibintu ejo kwajye, nabonye ko byahindutse ingeso mu bice bimwe by’ubuzima bwajye, bikamviramo kugira intugunda mu buzima kuruta iyo nza kuba nakoze icyo gikorwa mu gihe gikwiye.

Inkoranyamagambo y’icyongereza isobanura gushyira ibintu ejo nk’igikorwa  umuntu akorana ubushake kandi akagikora buri gihe cyo kudakora icyo yakagombye gukora muri icyo gihe agomba kugikoramo akagishyira ubundi (nko gukora igikorwa runaka cyangwa gufata umwanzuro runaka). Gushyira ibintu ejo birakorwa cyane. Abantu bamwe basubika ibintu rimwe na rimwe kandi mu bintu runaka (atari byose), mu gihe ku bandi bihinduka imibereho y’ubuzima.

Iyo twunvise ijambo gushyira ibintu ejo duhita dutekereza ubunebwe. Iyi ishobora kuba impamvu, kandi Bibiliya ituburira ko ubunebwe ari icyaha dukeneye kwihana (Imigani 20:4). Wenda ahari ntitwifuza gukora ikintu kitugoye cyangwa kitadushimisha, rero tukagisimbuza icyoroshye gukora cyangwa ikitunejeje, ariko ataricyo cy’ingenzi. Dushobora gusubika gukora ikintu cy’ingenzi kidafite umunsi ntarengwa wo kugikora, twiyunvisha ko tuzabikora ikindi gihe bikarangira tubikoze ku munota wanyuma. 

Ubwoba ni impanvu ikomeye ituma dusubika ibintu, cyane cyane iyo byahindutse uburyo bwo kubaho mu buzimz bwacu. Dushobora kwanga gufata ibyemezo kubera ubwoba bwo gufata icyemezo kibi kuko hari uwigeze kutugaya cyangwa akaduseka kubera icyemezo twafashe. Dushobora kugira ubwoba ko tutazagera ku rugero rwiza twihaye rwo kubikoraho.

Kuki gushyira ibintu ejo ari ikibazo? Nkuko Umubwiriza 11:4 (hejuru) abivuga, kubiba no gusarura bigomba gukorwa mu gihe gikwiye, bitabaye ibyo  nta musaruro waboneka. Umuyaga ushobora guteza ibibazo, ariko ntiwakubuza kubiba, kandi n’ibicu ntibyakubuza gusarura. Ni dutegereza ibihe byiza, ntakintu tuzigera dukora. Gushyira ibintu ejo bituma ntakintu gikorwa mu buryo bukwiye, bitera ubwoba no guhangayika kandi byongera intugunda. Rimwe na rimwe hari ubwo tugomba gutinda gufata icyemezo kugeza ubwo Imana idusobanuriye uburyo ibintu bimeze, ariko dukeneye kuba aba nyakuri niba koko ari amakuru yandi dukeneye cyangwa ari ukwitinza kugira icyo dukora ku makuru dufite.

Wenda ukeneye kwibaza niba hari ibintu umaze igihe ushyira ejo, niba bihari kubera iki? Wenda ukeneye gutekereza ibindi wigiramo bikagutera imbaraga muri uko gusubika – nk’imbuga nkoranyambaga, email, guhamagara kuri telephone n’umukino wo gucurukura amagambo (sudokus) ni bimwe mu bikorwa abantu bihugirizamo.

Byaba byiza kubaza Imana kukwereka niba ujya ushyira ibintu ejo hazaza, niba ujya ubikora ni ukubera iki? Uru ni urufunguzo rwo gukira no kugendera mu mudendezo muri iki gice cy’ubuzima. Nitugendana nayo mu kugira icyo dukora ku byahise byacu n’ubwoba bwacu, izadushoboza gufata ibyemezo no kubikurikiza mu buryo bwo gukoresha igihe neza (Abefeso 5:15-16). Ushobora kwifuza gusenga iri sengesho.

Gusenga: Mwami , ndabizi ko ushaka ko nkoresha igihe cyanjye neza. Mbonye ko hari ibintu nasubitse gukora n’ibyemezo ntafashe (bivuge mu mazina). Byamviriyemo guhangayika no kubura amahirwe. Nyereka impanvu nsubika ibintu. Ndagusaba kunkiza ibikomere by’umutima no kumfasha gukurikirana ibyo nkeneye gufatira inshingano kugira ngo nkoreshe igihe cyanjye mu buryo bukunezeza. Mu Izina rya yesu. Amena.


Yanditswe na Dianne Jones , ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 09 Nyakanga 2020.


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *