Kumenya Imana

Ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye ari we Yesu Kristo.Yohana 17:3

Yesu aramubaza ati “Nabanye namwe iminsi ingana ityo, kandi ntiwari wamenya, Filipo? Umbonye aba abonye Data. Ni iki gitumye uvuga uti ‘Twereke Data wa twese’? (Yohana 14:9) Filipo ntabwo yashyikiraga neza uwo Yesu yari we ngo abyakire. Ntiyashoboraga kureba kure keretse ibigaragara inyuma gusa. Ntiyamumenye. Yesu yaravuze ngo “Jyewe na Data turi umwe” (Yohana 10:30). Ariko Filipo ntiyari yarigeze abasha guhuza ibyo byombi.

Mu munsi ishize nahuye n’umuntu nibwira ko muzi muheruka cyera. Ibitekerezo byanjye bihita bisubira inyuma ntekereza ku byo nibuka kuri uwo muntu. Ndakuzi? Hehe? Ryari? Noneho ndibuka. Ariko se nari muzi? Nubwo yari yarigeze kumbera inshuti, by’ukuri nari naramumenye koko? Cyangwa byari uguhura gusa?

Ese Yesu turamuzi by’ukuri? Cyangwa tumufata gusa nk’inshuti isanzwe? Umuntu dushobora kwizera, utwitayeho. Uwo tuboneramo agakiza n’ubugingo buhoraho binyuze mu musaraba. Ariko se turamuzi koko cyangwa hari ibyo tumuziho? Abantu bakunda kuvuga ngo “Ndabizi ko ankunda ariko simbyiyumvamo”. Kumenya umuntu by’ukuri tugomba kugirana ubusabane bwimbitse tukaba umwe nawe.

Nk’abakiristo ni iki tuzi? Tuzi ko twaremwe mu ishusho y’Imana. Tuzi ko yadukunze uhereye kera, kuva na mbere y’uko isi iremwa. Tuzi ko ifitiye imigambi ubuzima bwacu kandi ko yohereje Umwana wayo ngo tubone agakiza. Tuzi ko twabyawe ubwa kabiri n’Umwuka We. Tuzi ukuri n’imbaraga z’ijambo ryayo. Twizera ibyo avuga, kandi turamwiringira. Tuzi ko atifuza ko hagira urimbuka, ahubwo ko bose bakwiye kwihana, kubw’ubuntu bwa Yesu Kristo (2 Petero 3:9). Tuzengurutswe n’ukuri kwayo, urukundo rwayo no kubaho kwayo. Dushobora kumumenyaho ibi byose k’uwo ari we, ariko yifuza ko tumumenya neza byimbitse.

Ibi tubikora dute? Ntidushobora kumubona kuko adafite ishusho igaragara inyuma. Imana ni Umwuka, tuyimenya binyuze mu Mwuka. (1 Yohana 4:13). Dushobora kumubona mu Ijambo rye, kuko ijambo rye ari ukuri. Twuzuzwa Umwuka Wera, no mu kwizera Umwana wayo, Yesu Kristo, kubwo ubuntu bw’Imana, ndizera ko dushobora kumumenya by’ukuri.

Gusenga: Data, ndabizi ko unkunda kandi unyitaho. Ndabizi ko iteka uba uri kumwe nanjye. Ndabizi ko utazatuma ngwa. Ubuzima bwanjye buri mu  biganza byawe. Ndashaka gusa kuruhukira mu mutekano wo mubiganza byawe by’urukundo no kukumenya birushijeho. Ndifuza kukwegera, ngo nawe unyegere, mu Izina rya Yesu. Amena.



Yanditswe na Ron Scurfield, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 10 Nyakanga 2020.


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *