“Nimworoshye mumenye ko ari jye Mana, Nzashyirwa hejuru mu isi.” Uwiteka Nyiringabo ari kumwe natwe, Imana ya Yakobo ni igihome kirekire kidukingira. Zaburi 46:11-12
Mu kiganiro giherutse guca kuri radiyo umuntu umwe aherutse kuvuga ukuntu ahangayikishijwe n’ejo hazaza. Ese ubu koko ibintu bizasubira uko byari bisanzwe? Uko bimeze ubu ntibabishakaga. Ese hari ubundi buryo bushya bwo kubaho bugiye kuza, none se buzaba bumeze gute? Ibi bitekerezo byamwujujemo imihangayiko. Kwibaza uko ubuzima buzaba bumeze mu myaka itanu iri imbere byari bimuteye ubwoba. Abantu benshi batabarika barengewe n’umuhangayiko, ubwoba no kwiganyira; ubuzima bwo mu gihe cyo kuguma mu rugo bwatumye ibi bibabana byinshi. Kuri benshi ntibabona ishusho y’ejo hazaza.
Ese twebwe abitwa ko bazi Umwami Yesu bitumereye gute? Turi kwitwara dute muri iki gihe umuntu atazi igikurikiraho? Ibyo tunyuramo n’ubuzima bwacu bishobora kuba bitandukanye, ariko ijambo ry’uyu munsi riraduha itegeko rimwe kuri twese. Iyo Imana idusaba gukora ikintu runaka, iteka iduha ubuntu bwo kudushoboza kuyubaha no kwakira ibyo itugenera/ibiyiturutseho. Rimwe na rimwe aba ari itegeko ryo kugira icyo dukora ubundi bikaba ari itegeko ryo kutagira icyo dukora. Ikiruta ibindi, ni ukumenya arinde Mwami w’ubuzima bwacu.
Ijambo ry’uyu munsi riratubwira mbere na mbere ‘Koroshya/Gutuza’. Birumvikana, ko gutuza bivugwa hano atari ukutagira icyo dukora na kimwe, ahubwo ni kwa koroshya no gutuza by’imbere mu mutima bidufasha kudaterwa hejuru n’ibiri kuba hanze inyuma. Gutuza bisobanura kurekeraho kwirwanirira, guhangana, no kugerageza kwibonera ibisubizo by’ibibazo dufite. Bisobanuye kwegurira byose ufite ububasha bwose bwo kugenga byose. Ni we Mutware wa byose.
Icya kabiri, icyanditswe kiratubwiye ngo ‘Mumenye ko ari jye Mana’. Ibi ntabwo ari ukugira ibintu runaka tuzi ku Mana ahubwo ni ukuyimenya neza byo mu mutima, bigaragarira mu busabane bwimbitse tugirana na yo. Gutuza/Koroshya ni ikintu cyo kwishingikirizaho tugana kukumenya umutima w’Imana. Ni Umwami w’amahanga, Umwami w’isi yose, ariko kandi kuri twe twamumenye binyuze muri Yesu, ni Data udukunda. Kumenya ibi, bitwemeza ko dutekanye muri we kandi ko dutwikiriwe mu rukundo rwe. Rero bizana umutekano kumwiringira ibyatugeraho byose.
Uwo tunezezwa no kumenya nka Data yitwa ‘Umwami Ushoborabyose’ kandi ari kumwe natwe. Ni igihome – aho tuba tugatekana – aho tubonera guhumurizwa kuzuye n’amahoro. Muri iki gihe mu isi yacu, aho kwiganyira, ubwoba no guhangayika aribyo marangamutima atwuzuye, kuki tutashaka ahantu ho guhagararira tugatuza tukamwumva avuga ati “Umenye ko ari jye Mana. Nta gikwiriye kugutera ubwoba cyangwa kuguhangayikisha kuko ndi kumwe nawe. Rekera aho kwirwanirira/ kumva ko wishoboye maze wiringire urukundo rwanjye rutazigera rugutenguha.”
Gusenga: Data wa Twese wo mu ijuru, ndagushimira ko utajya urambirwa kandi udahinduka. Muri iyi si yacu ihungabanye uyu munsi, uracyasohoza umugambi wawe uhoraho. Nyemerera ufungure amaso y’umutima wanjye, mbashe kukumenya biruseho, kandi, mu mbaraga za Mwuka Wera mbeho ndi umucyo umurikira mu mwijima kuri bariya bakeneye kukumenya cyane. Nsenze mu Izina rya Yesu. Amena.
Yanditswe na Margaret Silvester, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 11 Nyakanga 2020.
IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE