“Umutima wanjye ugirira Uwiteka amatsiko,Urusha uko abarinzi bayagirira igitondo,Ni koko urusha uko abarinzi bayagirira igitondo.” Zaburi 130:6
Ubwo twari mu materaniro yacu n’inyigisho za Bibiliya kuri murandasi twahawe iri Jambo rya Zaburi 130:6. Tukiritekerezaho, twarahinyujwe dutekereje k’umurinzi, utegereza cyane igitondo yifuza kubona umuseke, ko izuba rirasa umunsi mushya ugatangira maze agasimburwa. Ikibazo twagize cyabaye “ese natwe twaba dutegerezanye kwifuza cyane kugaruka kwa Yesu, Umwami n’Umukiza wacu?”
Dusoma cyane mu Byanditswe ibyo kugaruka k’Umwami wacu, n’uko twebwe, Itorero rye, Umugeni we, dukwiye kuba twiteguye, dutunganye kandi dutegereje n’amatsiko menshi kuza kwe. Umugeni ashobora gutegereza igihe kinini, amezi, cyangwa imyaka, ategura umunsi udasanzwe w’ubukwe bwe, ubwo azabana n’umugabo we. Bisaba umugeni umuhate mwinshi ndetse n’ikiguzi kugira ngo ase neza bishoboka kandi abe umugeni w’ufite ubwiza umukwe yifuza.
Mu rwandiko rwandikiwe Abefeso 5, Pawulo atubwira ko twebwe, Itorero, Umugeni we, tuzerekwa Kristo nk’Itorero ‘rifite ubwiza, ridafite ikizinga cyangwa umunkanyari cyangwa ikintu cyose gisa gityo, ahubwo ngo ribe iryera ridafite inenge’ (Umurongo wa 27). Buri muntu ku giti cye kandi nk’umugeni wa Kristo, dukwiriye kwita cyane ku magambo ya Petero, avuga ku kugaruka k’Umwami Yesu, ‘Ni cyo gituma bakundwa ubwo mutegereje ibyo, mukwiriye kugira umwete wo kizasangwa mu mahoro, mutagira ikizinga, mutariho umugayo mu maso ye.’ (2 Petero 3:14).
Ndizera, kimwe n’abandi benshi muri iki gihe, ko Imana iri gukoresha ikibazo isi ya none irimo n’ibindi bitandukanye biba mu isi kudukangura no kutuburira ko nta gihe kinini dusigaje ngo Umwami Yesu agaruke. Ubwo twegereza uwo munsi, dukwiye kumera nka ba bakobwa batanu b’abanyabwege Yesu yavuze muri Matayo 25, bari biteguye by’ukuri, bafite ibikenewe byose, bategereje Umukwe.
Imana iturinde kudamarara. Tugume turi maso twiteguye, twakira kubufasha bw’Umwuka Wera budufasha kuba abo yifuza ko tuba bo. Tunavana muri ubwo bufasha bwe gutera abandi umwete wo kwitegura nabo. Pawulo aratubwira ngo ‘ubu ubwo nta mpano n’imwe mubura, mutegereza guhishurwa k’Umwami wacu Yesu Kristo. Ni we uzabakomeza kugeza Ku mperuka, kugira ngo mutazabaho umugayo Ku munsi w’Umwami wacu Yesu Kristo.’ (1 Abakorinto 1:7-8).
Gusenga: Mwami mwiza, urakoze ko uri hafi kugaruka kutujyana twe ubwoko bwawe, umugeni wawe. Dufashe kwitegura, kuba maso, no gutegerezanya amatsiko uwo munsi. Amena.
Yanditswe na Malcolm Wood, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 12 Nyakanga 2020.
IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE