“Nuko Yesu arabegera avugana na bo ati “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi. Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa.” Matayo 28:18-19
Mperutse kuba nagiye guhaha ahantu nsanzwe mpahira ku iduka ritwegereye mpasanga imbuto nziza zitwa ‘inkeri z’umwami’. Nkunda inkeri cyane rero, iyo ari igihe cyazo cyo kwera nkunda kuzigura. Naguze agaseri k’inkeri z’umwami, ngeze mu rugo, maze kurya ifunguro rya saa sita nzirenzaho. Zari nini zifite umutobe mwinshi, nezezwa nuko naziguze.
Mabukwe akunda inkeri kandi Dean nanjye tujya kubasura buri cyumweru. Tumaze iminsi tubahahira kuko bo badashobora kwigerera ku maduka. Rero iki cyumweru niyemeje ko byaba byiza kugurira mabukwe ‘inkeri z’umwami’ nawe ngo azigerageze. Nari mfite amatsiko y’ukuntu ari bwunve ukuntu ziryoshye.
Nakoze urugendo rw’iminota 20 njya kwiduka kugura inkeri. Ndigutaha natekereje kuri Mama wa Dean n’ukuntu nifuzaga gusangira nawe umugisha nahawe. Nuko ntangira gutekereza k’Umwami Yesu. Dean nanjye turi gusengera kuzabona uburyo bwo kuganiriza ababyeyi be iby’Umwami Yesu n’uko bakeneye kumumenya nk’Umwami n’Umukiza wabo mbere yuko igihe cyabo ku isi kirangira.
Dean ntiyahwemye kubaganiriza k’Ubutumwa Bwiza mu buryo butandukanye mu myaka ishize, ariko narahinyujwe. Ndasengera uburyo bwiza bwo kubwira Mama iby’Umwami Yesu, n’uburyo ari Umwami mubuzima bwanjye. Muri Zaburi 34:9 handitse ngo ‘Nimusogongere mumenye yuko Uwiteka agira neza, Hahirwa umuhungiraho!‘ Inkeri z’umwami ziraryoha pe, ariko umunezero wo kumenya Yesu Umwami wanjye wo urarenze.
Niba hari abantu ukunda bo mu muryango wawe batarakizwa, ntutakaze ibyiringiro. Komeza usenge kandi ukomeze urebe uko wabona ubwo buryo bwiza bwo kubasangiza icyo Yesu aricyo mubuzima bwawe.
Gusenga: Data wo mu ijuru, urihangana ugategereza ko abantu bakugarukira kandi bagasobanukirwa ibyo Yesu yadukoreye ubwo yadupfiraga ku musaraba. Nsengera ababyeyi ba Dean, ndanasengera na buri wese uri gusoma izi nyigisho, ufite abantu bo mu muryango we batakwizera. Ndabasengera ngo ubahe imbaraga zo gukomeza gusenga no kwerekana urukundo mu buryo butandukanye uko ubahaye amahirwe. Urakoze Data ko wumva gusenga kwacu kandi ko uzi ibyifuzo byacu. Mu Izina rya Yesu. Amena.
Yanditswe na Gemma Gardner, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 13 Nyakanga 2020.
IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE