Gushyira Imbere Iby’Ibanze

Gushyira Imbere Iby’Ibanze

“’Nimworoshye mumenye ko ari jye Mana, Nzashyirwa hejuru mu mahanga, Nzashyirwa hejuru mu isi.’  Uwiteka Nyiringabo ari kumwe natwe, Imana ya Yakobo ni igihome kirekire kidukingira.” Zaburi 46:11-12

Ibibazo n’ibigoye ni bimwe mu bigize ubu buzima bwacu; uko twitwara iyo bibaye, ni urufunguzo rwo gukomeza gutera intambwe ijya imbere, ukemura ibibazo unazana gusobanukirwa. Umwanzi akoresha ibyo tunyuramo ngo atujyane kure y’Imana. Akoresheje ibinyoma bigoye gutahura, atujyana kure y’Uwadufasha, akatuyobora, akatuvana mu ‘butayu ‘. Yesaya 43:19b ni isezerano rya buri muntu wese unyura mu bihe bikomeye: “Nzaharura inzira mu butayu, ntembeshe imigezi mu kidaturwa.” Umwanzi azakoresha ikintu icyari cyose kugira ngo dukure amaso ku Uduha ibyo dukeneye: intugunda, guhangayika, kwangwa, amasengesho atarasubijwe, ubwibone, ikimwaro, muri make ikintu icyo aricyo cyose kugira ngo twizere ko Umwami wacu atatwitayeho kandi ko adashobora gucyemura ibibazo byacu.

Vuba aha nari ndi kwiga Bibiliya ku bihome n’ibibazo byo mu buzima bwacu, noneho nza kubona ukuntu dushobora gutumbira cyane kubyo turi kunyuramo, ku buryo ibibazo byacu tubirutisha umubano wacu n’Imana. Ubwo twigaga kuri ibyo twashyizwe ku mutima gushaka Ibyanditswe bijyanye n’ibyo turimo kunyuramo no kubyandika ku gapapuro gato. Ibi byose ni ibigize urugendo rwo kwemerera Imana kutwereka aho ibinyoma by’umwanzi byafashe umwanya w’ukuri kwayo mu buzima bwacu. Natangiye kubikora kandi iki gikorwa cyo kubyandika ahantu cyambereye cyiza.

 Icyanditswe cya mbere nanditse cyari ““Nimworoshye mumenye ko ari jye Mana, Nzashyirwa hejuru mu mahanga, nzashyirwa hejuru mu isi. Uwiteka Nyiringabo ari kumwe natwe, Imana ya Yakobo ni igihome (Zaburi 46:11-12). Icyantunguye,  igihe numvaga nkwiye kwandika ibi, nuko bitavugaga ku kibazo cyanjye by’umwihariko. Imana yari iri kunyibutsa ko nkwiye kuyemera  mbere y’uko ngira icyo nkora icyo aricyo cyose, na nabonye nanone ko Zaburi ya 46:10 ari itegeko “Nimworoshye mumenye ko” Icyanditswe gikurikira icyo cyari  “Yesu arabitegereza arababwira ati :‘Ibyo ntibishobokera abantu, ariko ku Mana byose birashoboka.” (Matayo 19:26). Ibi byanyibukije ko ku Mana byose bishoboka.

Natangiye kumva ko umutwe wanjye warimo uzengurukwamo n’ibitekerezo byagaragaragara nk’ibidafite ibisubizo. Ndi gusenga, byarangiraga ngize guhangayika birushijeho no gucika intege kurusha mbere. Nuko ngasubira inyuma mukuzengutsa ibitekerezo . Mu mutwe wanjye nabaga ndi gusenga  nzana ibibazo byanjye  imbere y’Imana, ariko narangije gufata umwanzuro ko bidashoboka nkeneye gusa kumenya ubundi buryo bwiza nabyitwaramo.  Isomo mbona nkomeza kwigishwa kenshi ni uko ngomba gutumbira Imana atari ibyo ndi kunyuramo. Iyo nyemereye kunturisha, mba nyihaye amahirwe yo kunyereka inzira – inzira isohoka mu butayu.

Gusenga: Mana Data, nongeye kuzenguruka no kwibagirwa kubanza ku kurebaho. Mbabarira. Kugukorera ntibiruhije, n’umutwaro wawe nturemereye (Matayo 11:30).  Uroroheje mu mutima kandi utanga uburuhukiro mu mutima. Ndakubaha kandi nda gushima kuko iteka unyereka inzira ukananyobora mu bwatsi bwawe butoshye. Amena.


Yanditswe na Annalene Holtzhausen,  ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 14 Nyakanga 2020.


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *