“Mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera. Mumurwanye mushikamye kandi mufite kwizera gukomeye, muzi yuko bene Data bari mu isi muhuje imibabaro”. 1 Petero 5:8-9
Vuba aha nasomye ku bintu bibi cyane bikabije abasirikare banyuzemo mu Ntambara ya mbere y’isi. Bifuzaga cyane ko intambara irangira ngo bashobore gusubira mu buzima busanzwe. Nyamara ku bakristo nta herezo rizabaho ry’intambara yo mu mwuka turimo kugeza Yesu agarutse, kandi ntidutegereje ibyo gusubira mu buzima ‘busanzwe’ bw’abasivili igihe twamaze kwinjira mu gisirikare cy’Imana.
Ndibaza niba warigeze utekereza, nk’uko natekereje, uko ubuzima bwacu bwari kuba bworoshye iyo tuba nta mwanzi wo mu mwuka dufite hano ku isi, tutagomba iteka guhora turi maso kandi twirinze, nk’abasirikare bari ku rugamba. Twari kubasha kubaho ubuzima bwacu nta kirogoya, tubasha kwamamaza Ubutumwa Bwiza ntakiturwanya. Ariko biragaragara ko Imana ifite umugambi mu kwemerera umwanzi kugumaho muri iki gihe.
Imirongo imwe yo mu gitabo cy’Abacamanza yarantunguye vuba aha: “Ayo mahanga ni yo Uwiteka yari yarekeye kugira ngo ayageragereshe Abisirayeli, cyane cyane abatamenye intambara zose z’i Kanāni, kugira ngo ab’ibihe by’Abisirayeli byose bamenyerezwe intambara, kuko muri bo harimo abari batazi uburyo bwazo” (Abacamanza 3:1-2). Ibi birerekana ko Imana yasize bamwe mu banzi ba Isirayeli mu gihugu ibishaka ngo ibagerageze kandi ibatoze. Wenda ahari wasanga natwe ari ko bimeze.
Mu Isezerano rya Kera hose, dusoma uburyo abantu bahoraga bibagirwa Uwiteka, bakigira mu nzira zabo noneho bakaza kwisanga bakandamijwe, kandi bahohotewe n’abanzi babo. Ibyago byaturukaga ku banzi babo nibyo byatumaga batakira Imana bakanayigarukira. Iyo batumbiraga Imana, buri gihe yarabatabaraga ikoresheje ibitangaza by’imbaraga zayo, noneho bakiga kuyizera no kuyishingikirizaho nanone. Wenda ahari iki nicyo gisubizo cy’impamvu Imana yemeye ko umwanzi wacu wo mu mwuka agumaho, kandi ni isomo kuri twe uyu munsi mu gihe turi kunyura mu bibazo byinshi mu isi.
Reka dusenge kugira ngo muri iki gihe cyo kunyeganyezwa kw’amahanga, benshi bazabibone ko bakeneye Imana kandi bayigarukire. Reka natwe ubwacu dukanguke kandi duhagarare kigabo, dushikamye mu Mwami (Abefeso 6:10) kandi tumwishingikirizeho.
Gusenga: Mwami, ndabibona ko ngukeneye, cyane cyane muri ibi bihe byo kunyeganyezwa. Ndagusaba ngo umfashe kuba maso no guhagarara nshikamye. Kandi ndagusaba ngo muri ibi bihe bikomeye benshi bakugarukire. Mu Izina rya Yesu, Amena.
Yanditswe na Jilly Lyon Taylor, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 15 Nyakanga 2020.
IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE