Ubwami bucuritse!

“Nimwumve bene Data bakundwa, mbese Imana ntiyatoranyirije abakene b’iby’isi ngo babe ari bo baba abatunzi mu byo kwizera, baragwe ubwami yasezeranije abayikunda?” Yakobo 2:5

Bikunze kuvugwa ko ubwami bw’Imana ari ubwami bucuritse! Kenshi inzira z’Imana zihabanye ni z’isi. Urugero, Imana yahisemo umwana muto, wari ufite ibuye n’umuhumetso, mu kunesha Goliyati. Yabwiye Gidiyoni ko azatsinda urugamba rukurikira nareka abenshi mu basirikare be! Pawulo yabigenzuye atya “Ahubwo Imana yatoranije abaswa bo mu isi ngo ikoze isoni abanyabwenge, kandi yatoranije ibinyantege nke byo mu isi ngo ikoze isoni ibikomeye” (1 Abakorinto 1:27)

No mu cyanditswe cyacu cy’uyu munsi Yakobo asobanura ko Imana yahisemo abakene mu maso y’isi, ariko b’abatunzi mubyo kwizera, ngo abe aribo baragwa ubwami bw’Imana! Na Yesu yatangije inyigisho ze zo ku musozi n’ijambo risa n’ibyo “Hahirwa abakene mu mitima yabo, Kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo”(Matayo 5:3).

Kwishyira hejuru, ubutunzi , kwirata no kwiyemera kw’abantu bagize ibyo bageraho ku isi bikunze gutandukanywa cyane mu Byanditswe n’imiterere n’ubutunzi by’iteka by’abitaye cyane ku gukorera Imana kurusha kwikorera ubwabo binyuze mu kwicisha bugufi kwabo. Isi ishobora kubasuzugura nk’abadafite ubwenge, ariko Yesu avuga ati “Ubwami bwanjye si ubw’iyi si”(Yohana 18:36) kandi umunsi umwe, abo bose bamaze igihe n’imbaraga zabo bigwizaho ubutunzi bw’iy’isi, bazasa nk’umugabo uri mu mugani wa Yesu w’umugabo w’umukire washakaga kubaka ibigenga binini akabikamo ubutunzi bwe. Yesu avuga ko ubuzima bwe bwari bugiye kurangira, akabaza icyo ubu butunzi bwari kumumarira.

Tubayeho mu isi ifitiye igihe gito cyane iby’iteka ryose, ariko igihe kigiye kuza ubwo ibicuritse  by’ubwami bw’Imana bizerekanwa uko biri – bihagaze neza! Iki n’igihe cyo kureba ko ubuzima bwawe butumbereye mbere na mbere mu Bwami bw’Imana butari ubw’iy’isi – ahantu uri kubika ubutunzi bw’iteka ryose.

Gusenga: Urakoze Mwami kutwereka ko ibyo isi ibona nk’ibidafite ubwenge aribyo bwenge nyakuri. Mfasha kutagira isoni zo gufatwa nk’umuswa, ngukurikire kandi nubahe Ijambo ryawe. Warakoze kubw’amasezerano yawe ahumuriza abakene mu mwuka ngo batumbire kuzishimira ubutunzi bw’Ubwami bw’ijuru. Mu Izina rya Yesu, Amena


Yanditswe na Peter Horrobin,  ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 16 Nyakanga 2020.


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *