Mana, Wowe Urabibona Ute?

“Njya nshenjagurwa no kwifuza, mpora nifuza gukurikiza ibyemezo wafashe.” Zaburi 119:20 (Bibiliya Ijambo ry’Imana)

Zaburi ya 119 igizwe n’imirongo myinshi ivuga ku Ijambo ry’Imana. Guca amateka ni rimwe muri yo. Guca amateka by’Imana ni umwanzuro wayo k’urubanza rw’amahitamo dukora. Nituyibaza ngo, “Ese ibi bihuye n’ubushake bwawe kuri jye?” Izadusubiza. Izaduha umwanzuro wayo, ibyemezo byayo, ku mahitamo yacu. Kandi, akenshi ivugana natwe mu gihe dusoma Ibyanditswe Byera. Twasoma ikintu tukumva gihuye n’ibyacu, Ijambo rigakora ku mitekerereze yacu, maze tukumva “YEGO” cyangwa “OYA” yayo mu mwuka wacu.

Muri uyu murongo umwanditsi wa Zaburi ari kutwereka uburyo ibi ari ingenzi kuri we. Arifuza cyane kumenya ‘buri gihe’ uko Imana ibona ibyo ashaka gukora. Birasa naho kwifuza kumenya umwanzuro w’Imana biri gushenjagura uwo ariwe imbere muri we.

Ariko aha ni ho ikibazo kiri. Ni iki ndangamiye? Gukora no kubona ibyo nifuza? Cyangwa ni ugukora no kwakira ibyo Imana ishaka? Ese mbona ko ibyemezo byanjye bishobora kuza bihabanye n’iby’Imana? Uko nsobanukirwa ubushake bwayo n’imigambi yayo akenshi biba byangijwe na kamere muntu yanjye, igitutu cy’ibihe ndi kunyuramo ndetse n’ibyo abandi bantu banyitezeho. Mvugishije ukuri, akenshi nishakira ibyo nshaka kuburyo nahitamo kutamenya umwanzuro w’Imana  kumahitamo yanjye.

Ntekereza ko kwegurira Imana ubushake bwacu ari ikintu kigora benshi muri twe. Yesu yigeze kubwira abigishwa be ati ‘Ibyo kurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka no kurangiza umurimo we.’ (Yohana 4:34). Iyo Imana ihagije inzara yo kumenya no gukora ubushake bwayo, bigaburira umwuka wacu. Ni byo byokurya by’ubugingo.

Icyo nicyo kibazo. Ariko ntabwo Imana ijya idusaba gukora ikintu gikomeye itaduhaye ibisabwa byo kubikora. Dore ibyo Pawulo avuga: ‘Kuko Imana ari yo ibatera gukora ibyo ikunda kandi yishimira.’ (Abafilipi 2:13).

Nidutangira gushaka by’ukuri ubushake bwa Data, azabutwereka, kandi aduhe ibyo dukeneye byose ngo tubashe gukora ubushake bwe no gusohoza umugambi we.

Gusenga: Mana Data, nicujije inshuro zose nagiye niyemeza guca inzira zanjye sinkurikize izawe. Ndemera ko ari wowe uzi inzira zikwiriye. Ndakwinginze, nshoboza kukwegurira ubushake bwanjye, mpitemo ibyemezo byawe kandi mbashe gutegereza kugeza ubwo nsobanukirwa neza icyo ushaka. Kandi no mu gihe ngitegereje, umpishurire ubushake bwawe. Amena.


Yanditswe na Richard Griffiths, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 16 Nyakanga 2020.


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *