“Ariko dufite ubwo butunzi mu nzabya z’ibumba, kugira ngo imbaraga zisumba byose zibe iz’Imana zidaturutse kuri twe.” 2 Abakorinto 4:7
Ukurikije iki cyanditswe, turi ‘inzabya z’ibumba’ cyangwa se ‘ibikoresho bikozwe mu gitaka’ (KJV). Ibi bishatse gusobanura iki? Mu gihe cya Bibiliya, abantu benshi bakoreshaga amasahani, inzuho, ibikombe n’inzabya zo gushyiramo amazi byose bikoze mu ibumba. Abami nibo bonyine bashoboraga gutunga ibikozwe mu ifeza n’izahabu. Rero, abantu basanzwe bagiraga inzabya zishobora kumeneka, kuva cyangwa zikamenagurika ziramutse zituwe hasi. Nta nubwo inzabya zabo zabaga zisa neza ugereranyije n’iz’ifeza n’izahabu. Ariko zari zibafitiye umumaro.
Kimwe natwe, turi abantu basanzwe, badasa neza cyane nk’izahabu n’ifeza, ariko Imana ishobora gukomeza kudukoresha. Hariho ukuntu kumenya ko tutari intungane bidutera guca bugufi. Dukeneye imbaraga z’Imana ngo zigaragarize muri twe ngo ziduhindure beza mu miterere yacu. Urebye, gukiranirwakwacu kugaragaza uburyo dutandukanye n’Imana. Iyo tuba intungane ntitwari kuba dukenera Yesu.
Umwanzi agerageza kudutera gutinda ku bubi bwacu bwo mu Mwuka kugira ngo atubuze kuba abo umumaro. Ibi bikadutera kwihugiraho akenshi tukumva tudakwiriye, tutanari beza bihagije byo gukoreshwa n’Imana. Ibyo bikavamo kutabasha kwakira ya mirimo myiza Imana yaturemeye gukora (Abefeso 2:10).
Hari inkuru ivuga ko izuba ryabwiye ukwezi riti “Ntabwo ukeneye kuba wuzuye ngo ubashe kumurika.” Mbega inkomezi kuri twe! Ntabwo dukeneye kuba intungane ngo Imana ibone kudukoresha. Urumuri rw’ukwezi ruturuka ku mirasire y’izuba. Ntabwo ukwezi kugira urumuri rwako rwihariye. Kimwe n’ukwezi, natwe tugaragaza/ tumurikisha umucyo uturuka ku cyubahiro cy’Umwana w’Imana muzima. Umucyo cyangwa ubutunzi buri muri twe ni We kandi Imana yifuza gusa ko twemerera umucyo Wayo kumurika!
Twese hari igicu tugendana. Gishobora kuba igicu cy’umubabaro, umujinya, cyangwa umunezero; kandi abantu bagira uko bacyitwaraho. Urugero, ese twese ntihari abantu twahunze igihe runaka kubera ko twumvaga batumaramo imbaraga cyangwa wumva bananiza mu mutwe iyo ubari iruhande? Mu rundi ruhande, ese ntidukururwa cyane n’abantu badusetsa, bakatubwira ibidutera imbaraga? Ni nako dukenera gucunga neza bya bicu bituzengurutse natwe.
Niba dutwara umucyo w’Imana muri twe, abantu bazumva imbaraga z’Imana batabizi kandi zizahindura ubuzima bwabo, kenshi nakenshi natwe tutanabizi. Uwo mucyo uzakorera muri twe kuko turi ‘ibikoresho’ kandi akaba amazi y’ubugingo. Kandi ibyo binaremera abandi igicu cyo kumva ko turi abantu beza bashobora kwegerwa kandi ko hari ikintu dufite muri twe bakeneye.
Gusenga: Urakoze, Mana Data, kuko ari umucyo n’urukundo n’imbaraga zawe muri twe bikora ku mitima y’abandi. Dufashe, Mwuka Wera, kwirekura ngo ugendere muri twe. Mu Izina rya Yesu. Amena.
Yanditswe na Wendy Scott, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 18 Nyakanga 2020.
IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE