Uri Imana Yanjye

Ariko ku bwanjye ni wowe niringiye Uwiteka, Naravuze nti “Uri Imana yanjye.” Zaburi 31:15

Iri ni rimwe mu magambo nkunda kumva muri Bibiliya. Nkunda kumva Imana ibwira abantu bayo ko ari Imana yabo na bo bakaba ubwoko bwayo. Ariko se koko turabyemera kandi turabyizera?

Mu minsi ishize ubwo twari muri gahunda ya guma mu rugo, nashimishijwe cyane no kuba ndi kumwe na mwishywa wanjye kandi nkanezezwa no kubona ukuntu nawe akunda cyane kuba turi kumwe. Ariko hari ikintu kimwe nigishijwe mu gihe twabaga turi kumwe; ni ukureba ukuntu yizeraga ko ibintu byose mbizi! Ndibuka umunsi umwe ubwo yansabaga kumushushanyiriza inkuru yari afite mu bitekerezo bye irimo umwana n’ababyeyi be baba ahantu heza cyane n’ibindi byari bigize iyo nkuru ye. Yumvaga ko ibintu byose mbasha kubishushanya nyamara njye ntazi gushushanya bihagije ku buryo buri kimwe yavugaga nakibasha. Ntiyabashaga kumva ukuntu ntaba mbizi rwose kandi ndi nyirarume!

Nkuko umwana muto yiringira ko nyirarume yabasha gukora byose, ni ko Imana yifuza ko twe nk’abana bayo twayibona. Ese twabasha kwizera Imana yacu biduhesha guturiza muri yo tukumva mu mitima yacu ko ari yo izi ibyo dukeneye byose?

Dawidi yandika iyi Zaburi ya 31, bigaragara ko yari mu bihe byari bimugoye akeneye ubuhungiro aho yakwihisha abanzi be bamurwanyaga. Agaragaza kwiringira Imana gukomeye agira ati ‘Mu maboko yawe ni ho mbikije ubugingo bwanjye, Uwiteka Mana y’umurava, warancunguye.’ (Zaburi 31 :6)

Mbese natwe mu ngorane zitandukanye, ibyo tubona buri munsi biduhinyuza, bikadutera ubwoba twabasha kwatura kunesha tugahamya ko Uwiteka ari we Mana yacu? Muri byose, nitwiringira Uwiteka ni we uzatuneshereza kuko twamubonye nk’Imana yacu.

Gusenga: Mana Data, mu izina rya Yesu Kristo, Umwami wacu, nciye bugufi nkwinginga ngo umbabarire mu bihe byose nagerageje gukora ibintu uko nshaka singuhe umwanya wose muri jye ngo ukore byose uko ushaka, undwanirire. Uyu munsi ndakwihaye umbere Imana muri byose, ugenge byose uko ushaka. Ndakwiringiye, Data! Mu izina rya Yesu Kristo. Amena!


Yanditswe na Muhire Jean de Dieu.


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *