Imana Izi Ejo Hazaza

“Uba mu rwihisho rw’Isumbabyose azahama mu gicucu cy’Ishoborabyose….Azakubundikiza amoya ye kandi uzajya uhungira munsi y’amababa ye.” Zaburi 91.1, & 4

Imana izi iby’ejo hashize, uyu munsi ndetse n’ejo hazaza, kuko ihoraho kandi itagengwa n’igihe nkatwe. Birumvikana ko benshi twibaza ngo ese kuki Imana itatubwira iby’ejo hazaza. Igisubizo ni uko dushobora gusa kubasha iby’umunsi umwe mu gihe runaka, dufashijwe nayo. Itwikorerera umutwaro w’ejo hazaza kandi yifuza ko tuyizera buri munsi.

Ngiye kukubwira inkuru y’ukuri ngo nkwereke ko Imana izi iby’ahazaza kandi idutegurira kwihanganira ibigiye kutugeraho mu gihe kiri imbere, igihe cyose dukomeje ukuboko kwayo nk’uko umwana mutoya afata agakomeza ikiganza cya nyina igihe bambuka umuhanda.

Mu biruhuko bya Noheli, umuryango wacu wagiye gutembera ahantu hari imisozi miremire y’ibitare by’amabuye manini. Ariko nari maze igihe ntameze neza, noneho mu gihe bazamukaga uwo musozi bansiga mu gicucu cy’ibuye rinini cyari aho twari tugeze hagati mu musozi, bo bakomeza kuzamuka. Mu gihe nari nicaye ahongaho, numva Imana imbwira ngo izankingira nk’uko iryo buye ryari rinkingiye. Nta kintu na kimwe mu buzima bwanjye icyo gihe cyanyerekaga ko naba nkeneye kurindwa n’Imana mu buryo budasanzwe, ariko narayishimiye kubw’amahoro numvise mu mutima wanjye.

Hashize ibyumweru bitatu, nakiriye telephone imbwira ko umugabo wanjye yagize impanuka ikomeye y’imodoka kandi ko yakomeretse cyane mu mutwe. Nubwo byantunguye cyane, ariko numvise amahoro y’Imana mu mutima wanjye, nubwo inyuma nagombaga kwihanganira mu buryo bugaragara ibibazo nari ndi kunyuramo.

Mu gitondo cyakurikiyeho, nari nicaye iruhande rw’umugabo wanjye ataragarura ubwenge ari mu bitabo by’indembe, noneho amagambo y’indirimbo nari mperutse kumva anzamo. Amagambo y’iyo ndirimbo yaravugaga ngo ‘Mpisha munsi y’amababa yawe, ntwikiriza ikiganza cyawe gikomeye. Inyanja nizana umuraba, inkuba zigakubita, nzagurukana nawe hejuru y’umuraba’. Nibutse Imana insezeranya kunkingira mu misozi noneho nsobanukirwa ko Imana yari izi ko uyu muraba wari ugiye kuza. Mbega guhumurizwa nari mfite mu mutima wanjye ko izabana nanjye mu guhungabana kose! Naririmbiye iyi ndirimbo ntuje umugabo wanjye igihe cy’iminsi myinshi. Inshuro ebyiri yenze gupfira mu cyumba cy’indembe, ariko birangira agaruye ubwenge nyuma y’ibyumweru bitatu, kandi uyu munsi ni muzima ndetse ameze neza.

Ngendeye kuri ibi nanyuzemo, ndabizi ko Imana yari kumwe nanjye kandi kubaho kwayo kwarandinze. Amasezerano yayo yarankomeje. Niba Imana ishobora kubinkorera, nawe yabigukorera.

GusengaUrakoze Mana Data, ko tudakeneye gukomeza duhangayikira ejo hazaza kuko uhari. Dufashe Mwuka Wera, kukwishingikirizaho no kwemerera imbaraga zawe n’amahoro kudukomeza iteka. Mu Izina rya Yesu. Amena.

Yanditswe na Wendy Scott, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 30 Nyakanga 2020.


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *