“Uwiteka Imana irema umuntu mu mukungugu wo hasi, imuhumekera mu mazuru umwuka w’ubugingo, umuntu ahinduka ubugingo buzima.” Itangiriro 2:7
Muri iyi minsi isi yose ihanganye n’icyorezo cya Covid-19, amakuru menshi twumva agaruka ku buzima. Buri munsi duhabwa imibare y’abarwaye, abakize ndetse n’abitabye Imana. Nubwo dushimira Imana ko mu Rwanda imibare y’abahitwanwa n’iki cyorezo ikiri hasi, mu bindi bihugu si ko bimeze. Umubare w’abo cyahitanye ku isi umaze kurenga 690,000.
Byanteye gutekereza cyane ku buzima. Nibajije ibibazo byinshi: ese ubuzima ni iki? Ese isoko yabwo ni iyihe? Ese bwatangiye bute, burangira bute, dukwiye kububaho gute? … Mu gushaka ibisubizo, iki Cyanditswe cyo mu Itangiriro 2:7 ni kimwe mu biri kumpa ibisubizo. Dusoma mu gice cya mbere cy’Itangiriro ko Imana yariho mbere ya byose igahitamo kurema ibindi byose tubona uyu munsi. Iyo bigeze ku muntu Ijambo ry’Imana ritubwira ko Imana yavuze ite: “Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’amatungo n’isi yose, n’igikururuka hasi cyose.” (Itangiriro 1:26) Hanyuma mu gice cya kabiri bakadusobanurira uko umuntu yaremwe avanywe mu gitaka, maze Imana ikamuhumekeramo umwuka wayo akabona kugira ubuzima.
Ibi byanyigishije ko ubuzima ari impano y’Imana. Nubwo ababyeyi bacu bashobora kuba baradusabye Imana, ijambo rya nyuma ryo kubaho kwacu ryagizwe n’Imana. Turiho kuko yabishatse kandi turiho kuko yadutije ubuzima.
Iyo haje ibyorezo n’izindi ngorane, ni byiza ko twongera kureba ibintu mu buryo bw’ukuri. Akenshi iyo turi mu bihe byiza tubaho twumva ubuzima ari ubwacu, twabukoresha uko twishakiye ndetse tukaba twanabaho nk’aho budafite itangiriro n’iherezo. Ariko ibihe by’akaga byongera kudukangura gutekereza ku buzima nk’impano y’Imana. Ibi bitumara ubwoba no guhangayikira ubuzima kuko tuzi ko hari uwabuduhaye kandi ari nawe waburinda by’ukuri.
Gusenga: Mana Data, ndagusabye ngo umbabarire aho nabayeho numva ubuzima wampaye nk’impano ari ubwanjye nakoresha uko nishakiye. Mfasha guhorana umutima wo kugushimira kuri iyi mpano ndetse no kukwiringira ko ariwowe mugenga wabwo. Mu izina rya Yesu, Amena!
Yanditswe na Lambert Bariho
IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE