Kubaho mu Byiringiro

“Uku niko Uwiteka Nyiringabo, Imana y’Isirayeli ibwira abajyanywe ari imbohe bose, abo yateye kuvanwa I Yerusalemu bakajyanwa I Babuloni ari imbohe, ati: ‘Nimwiyubakire amazu muyabemo; kandi muhinge imirima murye umwero wayo. Mwishakire abagore mubyare abahungu n’abakobwa;…… kandi umurwa nategetse ko bazabajyanaho muri imbohe muzawushakire kuba amahoro, muwusabire k’Uwiteka, kuko mu mahoro yaho namwe muzagira amahoro.’” Yeremiya 29:4-8

Aya magambo yoherejwe na Yeremiya nk’ubutumwa bw’Imana ku bantu bayo bari mu bunyage. Bari baranyuze mu ihungabana. Bari baratakaje ibintu byose: ingo, ibyo bari batunze, ibyabatungaga, imiryango yabo, amasambu yabo. Byose byari byaragiye. Bari basigaye ari abanyage mu gihugu cy’abanzi babo.

Ariko ibaruwa ya Yeremiya ivuga ku kubaho mu byiringiro no mu gihe ibintu bigaragara nkaho byacitse. Inama se ni iyihe? Ubuzima bukomeze! Ongera utangirire ukore, wite k’umuryango wawe, urugo rwawe! Wikwiriza umunsi uganya unicuza. Shaka inshuti, korera aho utuye n’imbaraga zose, shaka ejo hazaza h’abana bawe, ukorere kandi usengere igihugu urimo n’abantu bacyo.

Noneho ibaruwa igakomeza iti ‘Ntimutege amatwi abavuga ibitandukanye n’ibi! Imana iravuga iti mbafitiye imigambi – nk’igihugu ndetse n’abantu – imigambi y’ibyiza itari iy’ibibi, ngo mbahe ejo hazaza heza n’ibyiringiro. Hazabanza hashire imyaka mirongo irindwi y’ubunyajye. Ntabwo nabibagiwe. Bizaba. Hagati aho rero, mubeho mu byiringiro aho nabashyize”’ (Yeremiya 29:8-11, mbishyize mu magambo).

Ni gute abantu b’Imana babaho mu buryo bwiza i Babuloni? Bashobora kubikora kuko Imana yavuze ko ibafitiye umugambi kandi ko itabibagiwe. Ni ubwoko bw’Imana, bubayeho ku masezerano yayo. Kandi bashobora biringiye ko Imana iri kugenga byose kandi ko izabaha umugisha, nibakora ibintu uko ibategeka.

Iyo Mana yabo niyo Mana yacu. Yaduhaye amasezerano akomeye. Idusezeranya kuduha ejo hazaza heza n’ibyiringiro. Dushobora kwiringira Data uzi byose kandi udukunda. Amagambo ye dushobora kuyakomeza tukuyagira ayacu. Nitumwiringira, dushobora kubaho dufite amahoro atanga y’imbere mu mutima.

Imana yabwiye amagambo y’ibyiringiro abari abanyage. Ryari ijambo ryo gutuma bagenda bemye. Ndahamya ko bitari byoroshye. Ariko byari ibintu bihindura ubuzima bwabo.

Aho turi ubu, turi kunyura mu cyorezo cyugarije isi. Twebwe twese cyatugizeho ingaruka. Cyateje ibibazo ndetse n’ingorane. Kuri bamwe byabaye bibi cyane, ababuze ababo mu buryo bubi, agahinda kenshi n’umubabaro. Ndizera ko mu gihe nk’iki aho tugeze, Imana ikitubwira amagambo y’ibyiringiro.

Gusenga: Ndagushima Mana, ko uzi byose kubyo ndi kunyuramo. Ndagushimira ko ufite imigambi myiza ku buzima bwanjye, yo kumpa ejo hazaza heza n’ibyiringiro. Uyu munsi mpisemo kuguhindukirira no kubaho mu gushima mu mutima wanjye uyu munsi, niringira amasezerano yawe, ubudahemuka bwawe ndetse n’urukundo rwawe. Amena.


Yanditswe na Sue Griffiths, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 02 Kanama 2020.


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *