Ndashyira mu kihe gitebo cy’imyanda?

“…gukebwa ko mu mutima n’Umwuka kutari uko umubiri niko gukebwa nyakuri….” Abaroma 2:29

Vuba aha nimutse mu nzu nabagamo njya kuba mu yindi. Ariko n’ubwo ntagiye kure y’aho nari ntuye, nambutse Umurenge njya mu wundi. Ibi rero byatumye ninjira mu mabwiriza mashya agenga ako karere gashya ninjiyemo. Nimutse mu murenge aho igitebo bashyiramo imyanda ishobora gutunganywa ikongera gukoreshwa cyari ubururu, njya aho bafite icy’umukara. Si ibyo byonyine. Aho nabaga amacupa y’ibirahure yashizemo ibintu yashyirwaga mu gitebo kijyamo ibyongera gukoreshwa, ariko ubu siko bimeze. Agomba kujya mu cyayo gitebo cy’imyanda ijugunywa burundu. Igitebo kijyamo ibintu bikoze muri pulasitiki cyagaragazwaga n’akamenyetso ka mpande eshatu, ubu shwi, ntabigihari. Ubu amacupa ya pulasitiki niyo yonyine ashobora kongera gukoreshwa. Ibindi byose bitari ibyo ubu byitwa imyanda ijugunywa.

Ikibabaje ni uko nasomye ayo mabwiriza mu ijoro ribanziriza gusohora imyanda. Bisobanura ko nisanze nunamye mu gitebo cy’imyanda sa mbiri z’ijoro, mvanamo ibyo nashyizemo bitagombaga kujyamo.

Mu gihe nakoraga ibi, natangiye kwibaza ari bingahe nashyize mu gitebo cyanjye cyo mu mwuka kijyamo ibyakongera gukoreshwa aho kubishyira mu gitebo cy’Imana kijyamo imyanda yo kujugunywa. Ibintu nk’umubabaro ugarukirana – wenda se ikimwaro, kwicira urubanza cyangwa gutabwa, ibintu bimeze nk’ibyaha bigarukirana – ubwibone, ishyari cyangwa kutababarira, ibintu twibwira ko twahaye Imana ariko mu buryo bumwe cyangwa ubundi bihora bigarukirana bikongera ‘bigakoreshwa’. Ibi bishobora kugaragara nko mu ntonganya tugira cyangwa kwishushanya cyangwa se uburyo twitwara. Ibi bintu byo kwigaragaza uko tutari mu buzima bwacu nibyo bigomba kujya mu gitebo cy’imyanda ijugunywa aho kujya mu gitebo cy’ibyongera gukoreshwa. Kandi bigomba kugumamo ntituge kubitoraguramo.

Mu ba Roma ibice 2, Pawulo avuga ku gikorwa gifatika cyo gukebwa cyahawe Aburahamu nk’ikimenyetso cy’isezerano hagati y’ubwoko bw’Abayuda n’Imana. Pawulo avuga ko gukebwa ku mubiri ataribyo bikenewe, ahubwo ko hakenewe gukebwa ko mu mutima. Gukebwa birababaza. Bivuga kugira icyo dukata ku mibiri wacu. Ikintu gikebweho kirapfa, ntigishobora kongera gukoreshwa.

Iyo dushyize ikintu mu gitebo cy’ibyongera gukoreshwa tukagitsindagirira hasi twizera ko kizatakarira iyo ubutazagaruka, ntabwo gipfa, gikomeza kubaho. Ariko ntabwo ari gishya, gitunganijwe, gifite ubuzima bw’ubumana. Ahubwo ni ikintu kiba mu mwijima tutanifuza kureba, ariko gihora gikunda kugaruka hejuru igihe hari ibidusunitse.

Pawulo yandika ko, twaba abayuda cyangwa abanyamahanga, imitima yacu ikwiriye guhabwa Imana ngo ikebwe n’Umwuka wayo aribyo  kugerageza kurekura ibintu twagundiriye. Nibwo Imana izazana gukora ku gikomere no kubabara kw’imitima yacu, ndetse no kubabarirwa ibyaha biri mu mitima yacu.

Ni ikihe cyaha cyangwa igikomere mu buzima bwawe gikwiye kuzanwa kuri Yesu ngo gishyirwe mu gitebo cy’imyanda ijugunywa ngo ibyacyo birangire burundu?

Gusenga: Ndagushima Yesu, ko wifuza gutwara ibyaha byanjye n’ibikomere byanjye ukanyozaho imyanda yose mu mutima wanjye. Mfasha kumenya ko nshobora kukwizera muri uru rugendo, kandi ko Umwuka wawe Wera azanyobora mu nzira zawe zo gukiranuka. Amena.


Yanditswe na Morna Gillespie, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 03 Kanama 2020.


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *