“Mwishime iteka, musenge ubudasiba, mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu.” 1 Abatesaloniki 5:16-18
Turi kubaho mu bihe byo kugeragezwa; bigerageza kwihangana kwacu no kwizera kwacu. Turi kubaho mu gihe cyuzuyemo byinshi tutazi, kandi mu bihe nk’ibi tugomba kumenya neza ibyo tuzi neza. Imana iri ku ngoma mu budahangarwa bwayo, ibyo turabizi neza. Kandi mu biri kutubaho uyu munsi byose, nta na kimwe idafiteho ububasha bwose. Imana ishoboye rwose kugira icyo ikora kuri buri kintu cyose. ‘Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye’ (Abaroma 8:28). Imana ifite ku mutima wayo ibitugirira umumaro.
Abafilipi 4:6 hatubwira ko tudakwiye guhangayikishwa n’ikintu icyo ari cyo cyose, ahubwo ko dukwiye kuzana byose imbere y’Imana tubisabiye, tubyingingiye, dushima, tugasobanukirwa amahoro yayo. Mu gitabo cy’Imigani 3:5-6 hatwibutsa ‘kwiringira Uwiteka n’umutima wacu wose,’ kandi, uko turushaho kumushyira imbere muri byose, azayobora intambwe zacu. Urukundo dukunda Imana n’uburyo tumwiringira muri byose, bimira bunguri kwa guhangayika kose. Dushobora kumuhanga amaso tumwizeye rwose tukamenya ko kubera urukundo rwe na we atazadutererana ahubwo azabana natwe iteka.
Aya ni masezerano yo mu Byanditswe Byera kandi dushobora kuba tunayamenyereye cyane. Ariko iki ni igihe cyo kubaho mu mbaraga z’aya magambo nk’uko atubwira, tukayakira mu mutima wacu. Umwuka atanga ubugingo ariko kamere ntacyo itumarira. Guhangayika kwacu kose kwabambanwe na We. Ntabwo ari twe turiho ahubwo ni Kristo uri muri twe. (Abagalatiya 2:20).
Ni gute twakwifata mu bihe by’igeragezwa? Dushobora kutabimenya, kandi dushobora kutigera tunabimenya kugeza bibaye. Dushobora kwizera tukamwiringira ariko ntitubizi. Si ibyacu kureba muri ejo hazaza hacu ngo twibaze. Imana ‘ntikekeranya’. Imana ikorera muri ‘aka kanya’, hamwe n’ibyo kandi, iduha imbaraga, ubwenge n’umuhati muri ibyo bihe uko bitugeraho.
None se biramutse….? Ibi biramutse bibaye cyangwa bitabaye, cyangwa se ikintu twari twiringiye ntikibe? Imana ubwo yaba irihe muri ibi byose?
Imana izakora ibyo Imana izakora. “Mpera mu itangiriro nkavuga iherezo, mpera no mu bihe bya kera nkavuga ibitarakorwa. Nkavuga nti ‘imigambi yanjye izakomera, kandi ibyo nshaka byose nzabikora.’” (Yesaya 46:10). Niyo yonyine izi ibizaba, kandi yo ntigengwa na ‘biramutse’.
Twese dufite amahitamo yo gukora ibyo dushatse byose. Ibintu ntabwo byikora. Umuntu cyangwa ikintu birabitera, maze natwe tugahitamo dufite ibyo duhereyeho. Ariko guhitamo kwacu bigomba kuba ari ugukwiriye, kuyobowe n’Umwuka Wera. ‘Niwe namwe mwiringiye mumaze kumva ijambo ry’ukuri, niryo butumwa bwiza bw’agakiza kanyu’. Nk’abizera aha niho twashyizwe, muri We. ‘Kandi mumaze kwizera, niwe wabashyizeho ikimenyetso nicyo Mwuka Wera mwasezeranijwe uwo twahaweho ingwate yo kuzaraganwa nawe’. (Abefeso 1:13-14).
Umutekano wacu uri muri Kristo, tubifiteho ikimenyetso cy’Umuka Wera, ariwe ngwate.
Gusenga: Mana Data, urakoze ko utajya unsiga na rimwe. No mu gikombe cyijimye cyane uba uhari. Mfasha kumenya ibi buri gihe. Niwowe nishingikirijeho kandi niwowe mbaraga zanjye; umufasha uhoraho mu bihe byose, wizewe kandi ubishoboye. Muri Yesu, ejo hanjye hazaza haratekanye. Urakoze Mwami. Amena.
Yanditswe na Ron Scurfield, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 07 Kanama 2020.
IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE