“Nuko angarura ku muryango w’urusengero, ndebye mbona amazi atemba ava munsi y’irebe ryarwo aherekeye iburasirazuba, kuko urusengero rwari rwerekeye iburasirazuba.” Ezekiyeli 47:1
Ezekiyeli yabonye iyerekwa aho yabonye amazi atemba ava mu rusengero, maze marayika amunyuza muri ayo mazi yageraga mu bugombambari, mu mavi, mu rukenyerero, hanyuma ari umugezi atabasha kwambuka kuko yari abaye amazi menshi (Ezekiyeli 47:1-5).
Nizera ko umugezi ari ikimenyetso cy’umubano wacu n’Imana, ndetse n’Umwuka Wera, ariwe ukunda kugaragazwa nk’umugezi. Hari ibipimo bine by’urugero rw’amazi mu mugezi, bitangirira ku mazi make bigakomeza kugeza aho amazi aba menshi.
Amazi agera mu bugombambari yagereranywa no guhura na Yesu kwacu bwa mbere aho Umwuka Wera aza gutura muri twe nk’umwe mu bagize Ubutatu Bwera bw’Imana Data, Yesu Umwana n’Umwuka Wera. Nk’uko tugenzura ubukonje bw’inyanja cyangwa bw’ikidendezi bogeramo dukandagira aho amazi atugera mu bugombambari, ninako no mu ntangiriro tuba tutazi neza uko Umwuka Wera akorera mu buzima bwacu.
Noneho tugatangira kubona ko Umwuka Wera agumana natwe (Yohana 14:16). Tukamugana mu gihe cy’amage no gucanganyukirwa ngo aduhumurize kandi atuyobore, agakomeza ‘amavi yacu’ ngo tubashe guhagarara mu bibazo turi guhura nabyo.
Ariko, rimwe na rimwe, mu bihe by’ibibazo bikomeye nibwo twiga kwishingikiriza ku Mana buri gihe, kugira ngo amaboko ye adupfumbase kandi adufashe ‘mu rukenyerero’ tumwegamire burundu nk’uburyo bwonyine bwo gushobora guhagarara neza kandi tukiri bazima mu byumweru byinshi, amezi ndetse n’imyaka myinshi y’ibibabazo twaba tunyuramo.
Urugero rwa nyuma ni urwo kwibira mu mugezi w’Umwuka Wera, aho tutakibasha guhagarara ku maguru yacu cyangwa ngo twishingikirize ku mbaraga zacu, ahubwo tukiha wese ku kuyoborwa n’Umwuka Wera uri muri twe buri gihe. Twize kumwiringira burundu kandi dufite umubano wimbitse nyakuri n’Imana. ‘Twuzura kandi tukayoborwa n’Umwuka Wera’ (Abefeso 5:18).
Ubu buryo bwo gukora k’Umwuka Wera nibwo turangamiye, n’ubwo rimwe na rimwe bitunanira. Uko tugenda tugera kuri uku kuba umwe nawe, niko tugenda tubyifuza kurutaho, uburyo bw’imbaraga zidasanzwe n’urukundo bitemba muri twe ni iby’igiciro kuburyo bugoye gusobanura, n’ibintu bifatika kandi bikomeza umuntu. Nta gisa nabyo.
Gusenga: Urakoze Mana Data ko wohereje Umwuka Wera ngo abane natwe ubwo Yesu yagarukaga iwawe. Duhe kwifuza cyane kurushaho kubaho kwawe kugira ngo tumenye n’urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa, ngo twuzuzwe kugeza ku kuzura kw’Imana (Abefeso 3:19). Amena.
Byanditswe na Wendy Scott, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 08 Kanama 2020.
IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE