Kwemera Gutera Intambwe ya Mbere

Kuko imbaraga z’ubumana bwayo zatugabiye ibintu byose bizana ubugingo no kūbaha Imana, tubuheshejwe no kumenya neza uwaduhamagarishije ubwiza bwe n’ingeso ze nziza. 2 Petero 1:3.

Duherutse kwitegereza utunyoni duto dutangira kuguruka bwa mbere. Hari hashize amezi abiri inyoni zabyaye utu tunyoni zubaka icyari cyazo munsi  y’igisenge cy’inzu yacu. Mu byumweru bike bishize izi nyoni zari zihuze  cyane ziri kugaburira udushwi dutatu zaturaze. Kandi twari tumaze iminsi twitegereza ukuntu utu dushwi dusohora imitwe mu cyari tukareba hanze twigereza ikirere gikeye cyendaga kuzaba isi yatwo.

Twarebaga agashwi ka nyuma kabanje gutinya gutinya gutera intambwe ya mbere ngo kiringire amababa yako kaguruke. Maze imwe mu babyeyi batwo ikazanira ibyo kurya. Hashize akanya imaze kugenda kagashwi nako karatinyuka karirekura. 

Aka gashwi, kimwe n’udushwi tugenzi twako ndetse na nyina, kari gafite ibikenewe byose ngo kabeho nk’uko Imana yakaremeye kubaho. Mu byumweru bitatu byari bishize kabeshejweho no kwitabwaho n’ababyeyi bako. Ariko ubu noneho kashoboraga kuguruka k’ubushake bwako kakanigaburira. Mu byumweru bike biri imbere kazaguruka kagere kure cyane muri Afurika.

Mu gihe cyo kubaho kwacu, Imana izadusaba gukora ibintu tutigeze tugerageza gukora na rimwe; kunyura mu ngorane tutigeze duhura nazo mbere. Iyo ibikoze, iduha ‘ibyo dukeneye byose’. Ka gashwi gatoya ntikari karigeze kaguruka na rimwe. Ntikari karigeze gafata agasimba kaguruka. Ariko kari gafite amababa yo kugurukisha, amaso areba cyane k’uburyo kabasha kubona agasimba kaguruka, ndetse n’uburyo bwo kwihuta vuba cyane kuburyo kagagafata. Ubwonko bwako ntabwo ari bunini kurusha agashaza kamwe. Ariko ntikabasha kwigaburira gusa, ahubwo kazabasha no kwigeza muri Afurika, no kugaruka. Gafite ibyo gakeneye byose. Natwe ni uko.

Ntabwo dufite ibyo dukeneye ngo tubashe kubaho gusa. Imana iduha n’ibyo dukeneye byose ngo tubeho ubuzima bw’ubumana. Hari inshuro nyinshi ibigeragezo byo kudakomeza gukurikiza umurongo wa Gikiristo biba ari byinshi byenda kuturenga. Ariko iyo twemereye Imana kudufata ukuboko byose ibidutambutsamo, ikatuyobora inzira ikwiriye. Uyu muryango w’utunyoni, ntabwo wigeze uva mu cyari ngo twikubite hasi, ahubwo twaragurutse. Niduhura n’ibitugerageza, Imana izaturinda gutembanwa na byo (Yuda 1:24).

Gusenga: Data, urakoze kunsezeranya ko uzandinda sintembanwe n’ibingerageza. Uyu munsi nkweguriye uwo ndi we n’ibyo nkora byose. Warakoze kumpa ibyo nkeneye byose ngo mbashe kunesha ibigeragezo by’umunsi. Mpisemo kukwiringira no kukwiyegurira wese ngo mbashe gusingira ibyo wangeneye byose ngo mbeho uko wifuza ko mbaho mu buryo bwawe bw’ubumana. Amena.


Yanditswe na Richard Griffiths, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 09 Kanama 2020.


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

 

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *