‘Uwiteka wumvise ibyo abanyamubabaro bashaka, uzakomeza imitima yabo, uzabatyariza ugutwi’. Zaburi 10.17
Ese hari ubwo wigeze wibwira cyangwa ukaganya uvuga cyane byumvikana uti “Nta mu ntu ujya anyumva!” Wenda ahari wagize bakuru bawe bisa nk’aho ibitekerezo byabo gusa aribyo byakorwaga. Wenda hari aho wakoraga, ibitekerezo byawe n’inama zawe z’uburyo akazi kanozwa cyangwa hakabaho kudatakaza igihe, ntibihabwe agaciro. Wenda ahari, hari ubwo wumvaga rwose ubangamiwe nkanjye n’ibyo abanyapolitiki bari gukora n’uburyo imyanzuro iri gufatwa, amategeko ashyirwaho akaba ari mabi cyangwa se atandukanye n’indangagaciro zawe n’ibitekerezo byawe.
Birashoboka rwose gucika intege ndetse no kumva ubangamiwe iyo abafite ubutware ku buzima bwacu batatwumva. Umurongo wa Bibiliya w’uyu munsi uratwibutsa ko Ufite ubutware busumba ubundi mu isi yose atwumva iteka. ‘Uwiteka wumvise ibyo abanyamubabaro bashaka, uzakomeza imitima yabo, uzabatyariza ugutwi’. (Zaburi 10.17). Niba wumva unanijwe cyangwa utsikamiwe, cyangwa niba wumva uremerewe n’ibibazo n’ibyo uri kunyuramo mu buzima bwawe, reka usubizwemo imbaraga uyu munsi no kumenya ko Imana yumva gutaka kwawe.
Mu gitabo cyo Kuva, dusoma uko abisirayeli batatse bitewe n’imiruho y’ababatwazaga igitugu, noneho bagataka basaba gutabarwa. Imana ihagurutsa Mose nk’igisubizo cy’amasengesho yabo ngo avane ubwo bwoko mu bucakara abageze mu mudendezo. Imana yavuganye na Mose iri mu gihuru cyaka umuriro, iti ‘Ni ukuri mbonye kubabara k’ubwoko bwanjye buri mu Egiputa, numvise gutaka batakishwa n’ababakoresha uburetwa, kuko nzi imibabaro yabo. Kandi manuwe no kubakiza mbakure muri icyo gihugu, mbajyane mu gihugu cyiza kigali cy’amata n’ubuki.‘ (Kuva 3:7-8)
Umwami Dawidi yahuye n’ibigeragezo n’ibigoye byinshi mu buzima bwe. Mu ndirimbo yo guhimbaza ashimira Imana ko yamukijije abanzi be ndetse na Sawuli, yaravuze ati ‘Mu mibabaro yanjye nambaje Uwiteka, nikoko natakiye Imana yanjye. Yumvira ijwi ryanjye mu rusengero rwayo, ibyo nayitakiye biyinjira mu mwatwi’ (2 Samueli 22:7) Kuba azi neza ko Imana itega amatwi byateye umwanditsi wa Zaburi kwatura ati ‘Kuko yantegeye ugutwi nicyo gituma nzajya mwambaza nkiriho’ (Zaburi 116.2).
Imana ishobora kudasubiza mu buryo twifuza. Imana ntiyirengagiza uburenganzira bwo guhitamo bw’abatubabaza cyangwa baducumuraho. Ariko rero, dukwiye kumenya ko iyo dutakiye Imana, iteka yumva. Nubwo ibyo turi kunyuramo bitahita bihinduka ako kanya, twe dushobora guhinduka ndetse n’uburyo tubyitwaramo bushobora guhinduka. Iyo dutakiye Imana rero, ibasha kudukomeza no kuduhumuriza ndetse ikaduha amahoro yayo mu mwuka wacu.
Gusenga: Mana Data, urakoze ko uri Imana itega ugutwi kwayo ukatwumva iyo tugutakiye. Uzi aho turi n’ibyo turi kunyuramo uyu munsi. Ndasenga ngo umpe imbaraga kandi umfashe kuguha ibibazo byanjye n’ibimpangayikishije byose. Ndasenga ngo mbashe kumva ko turi kumwe menye n’amahoro yawe mu buzima bwanjye. Amena.
Yanditswe na Paul Griffin, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 10 Kanama 2020.
IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE