“Mubibaho byose muhore mushima, kuko aribyo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu.” 1 Abatesalonike 5:18
Mu byumweru bike bishize njye n’umugore wanjye twizihije intambwe ikomeye twateye mu rushako rwacu. Kubera rero uburyo ibintu byinshi bisigaye bibujijwe mu buryo ibintu bisanzwe bikorwa, ntitwabashije kubyizihiza mu buryo twabyifuzaga ariko nabwo twanejejwe n’ubutumwa bwinshi bwatugezeho, n’impano twakiriye zivuye ku nshuti nyinshi ndetse n’umuryango. Mbega umugisha ikoranabuhanga ryatubereye muri iyi minsi!
Turimo gutekereza ku myaka yashize n’ibyo twagiye tunyuramo turi kumwe, bimwe byiza, ibindi bigoye, muri byose twabashije kubonamo ikiganza cy’impuhwe z’Imana n’ubuntu bwayo ku buzima bwacu. Twabashije gusubiza amaso inyuma n’imitima ishima kubw’iyo myaka ishize kandi tunanezererwa Imana kubera uko yatuyoboye, yaturagiye, yaduhaye ibyo twari dukeneye kandi yaturinze, ari mu rushako rwacu, ari no mu muryango wacu.
Ibi byose byanteye kubona ukuntu byoroshye gutwarwa na gahunda z’ubuzima ntufate umwanya ngo uhagarare utekereze kubyahise maze ushime Imana. Ibyo twanyuzemo bishobora kuba bibabaje, ariko ibyo Imana yemeye ko tunyuramo n’uburyo yadufashije kubishobora, byatumye tuba abo turibo uyu munsi. Reka dukomeze ubuzima kandi twemerere Imana gukoresha ibihe turimo ubu ngo ikomeze itugire umuntu yifuza ko tuba we.
Indirimbo nkunda iravuga ngo ‘Mwami kubw’imyaka ishize’ yanditswe na Timoteyo Dudley-Smith. Mu gika cya mbere kigaragaza gushima uburyo bwinshi urukundo rw’Imana rwadukozeho. Urukundo rw’Imana rwatuyoboye rukanatwigisha. Rwaraturinze ruduha ibyo dukeneye. Igika cya kabiri kigaragaza gushima kubw’Ijambo ry’Imana. Ijambo ryayo ntirituma imitima yacu yuzuzwa gusa, ahubwo riranatwigisha, rikadutoza, rikaducyaha kandi rigatuma tumenya ibyo tutari tuzi. Iyo ndirimbo ikomeza nk’isengesho risabira igihugu cyacu, abantu bari ku isi ndetse n’isi yose harimo abakandamijwe, ababuze uko bagira, abashonje ndetse n’abadafite Kristo. Igika cya nyuma kirimo kwiyegurira imbaraga n’ubushake bwa Kristo, ngo yongere aducure, tubambe kamere ku musaraba noneho we tumushyire ku ntebe y’ubwami y’ubuzima bwacu.
Rero ibyo twaba twaranyuzemo byose, dushobora kureba kuri Yesu tukamushimira ko adahinduka. Ko uko yari ejo, n’uyu munsi ariko ari kandi ko ariko azahora iteka ryose. Akwiriye gushimwa, gukuzwa n’icyubahiro. Twese dufite ikintu dushobora kumushimira, rero reka amaso yacu tuyahange Yesu kandi dushime igihe cyose. Reka tugumane ‘imyitwarire yo gushima’. Inama Paulo yagiriye abakristo b’i Filipi yagiraga iti ‘Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana, mubisabiye, mubyingingiye, mushima’. (Abafilipi 4:6)
Wenda ahari iri sengesho riri hasi hano ryagufasha niba wumva rigendanye n’ibyo uri kunyuramo.
‘Gusenga: Mwami mwiza, nsabye imbabazi kubw’igihe cyose ntakwitayeho singushimire uko nari nkwiriye. Mbabarira. Mfasha kugushima kurushaho uwo uriwe n’ibyo unkorera. Mfasha kwizera ko nubwo hari ibimbaho ndasobanukiwe, ariko uhora unshakira ibyiza. Amena.
Yanditswe na Malcolm Wood, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 11 Kanama 2020.
IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE