Impumuro Nziza ya Yesu

“Kuko turi impumuro nziza ya Kristo ku Mana hagati y’abakira n’abarimbuka.” 2 Abakorinto 2:15

Guhumurirwa nicyo cyiyumviro kidukurura cyane. Impumuro y’ishyamba, ibyatsi byatemwe, ubutaka imvura iguyemo, indabo zo mu ishyamba byose ni impumuro y’igiturajye ntuyemo.

Ariko Imana iravuga ngo, iyo idutekerejeho ihumuriwa Yesu.

Vuba aha njye n’umuhungu wanjye twahumuriwe n’impumuro iteye ubwoba mu ishyamba. Hanukaga nabi cyane nk’icyintu cyapfuye: akanyamaswa kapfuye, karyame mu muruhavu. Tuvamo twiruka.

Ni gute abantu bitwara iyo duhuye? Ese barahunga bagasohoka biruka? Baranyirinda mbere y’uko mbabona? Cyangwa se banyirukankaho kuko bashaka kunsuhuza, kumpobera?

Ese dutuma ubuzima bubera bubi abaturi bugufi – kubera ko duhora tugoranye, twivovota, tujya impaka tuganya? Cyangwa se abandi badutekereza mbere ya byose nk’abantu bifuza ko bababa hafi: bamwe bari bwitange mu gihe hari imirimo igoye igomba gukorwa, abantu bari bubumve, bakabakunda, kandi bakababarana n’abandi bari mu makuba? Cyangwa tuzana gushwana n’intonganya, tugasiga abantu bananijwe no kutamererwa neza aho tuvuye ?

Igihe Lazaro yari arwaye cyane, Yesu niwe muntu Mariya na Marita bashakaga ko ababa hafi. Bizeraga Yesu bifatika. Yesu yagaruye Lazaro mu buzima.

Yesu yakoze ku mugabo utarakorwagaho, wakuwe mu bandi w’umubembe, umuntu utarigeze akorwaho n’umuntu uwo ariwe wese kuva yabonekwaho n’ikibembe ku mubiri we. Yesu yakijije uwo mugabo – ariko yabanje gukiza amarangamutima ye mu buryo bwimbitse, ubwo yamukoragaho amwereka ko amwakiriye.

Ku iriba ry’i Samariya, Yesu yazanye impinduka ku mugore waje kuvoma amazi. Yashyize hanze ibibazo bye by’imbere mu mutima we byo gutabwa ndetse n’isoni; maze amenya ko yakiriwe uko ari neza na Yesu.

Ntekereza ko ‘impumuro ya Kristo’ ari ibintu bitandukanye tunyuramo, bikozwe n’ibintu byinshi – kimwe na ya mpumuro yanjye inyibutsa igiturage. Ni nk’aho buri wese muri twe ku giti cye, azanira Imana umusanzu wacu uza guhindukira Data impumuro ya Yesu muri iyi si yacu uyu munsi.

Kuri bariya banga Yesu, iyo mpumuro yo kubaho kwe izabanukira. Ishobora gusa n’aho inuka cyane kandi iteye isesemi. Ibyo ntidushobora kugira icyo tubikoraho. Yesu nawe yahuye n’imyitwarire nk’iyo imubaho igihe abantu bangaga Se.

Ariko Data arabikunda iyo abana be bamuzaniye iyo mpumuro y’ubwitange bw’Umwana we. Kandi ibyo tubikora iyo tubaye uko yari ari, aho turi hose.

Gusenga: Mana, Data, uyu munsi ndashaka kukubera impumuro nziza y’Umwana wawe, ngo nzane urukundo rwawe, impuhwe zawe, kwemerwa kwawe no gukiza kwawe kuri aba banzengurutse. Ndashaka kuzana umunezero wawe, kwishima, gukomezwa,  n’ubuzima bwawe aho ndi hose. Amena.


Yanditswe na Sue Griffiths, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 12 Kanama 2020.


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *