Mugaragu Mwiza kandi Ukiranuka.

“Shebuja aramubwira ati “nuko nuko mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi. Injira mu munezero wa shobuja’.” Matayo 25:21

Mu myaka yashije numvise inkuru y’ukuri y’umushumba n’imbwa ye yo mu bwoko bufasha abashumba kuragira intama. Buri munsi mu gitondo cya kare we n’imbwa ye banyuraga mu kayira bazenguruka igikingi cye kureba niba intama ze zitekanye kandi zitarwaye. Ibi babikoze imyaka myinshi. Noneho wa mushumba kuko yari ashaje aza gupfa, ariko umupfakazi we yaratangaye abonye mu gitondo cyakurikiyeho imbwa ishaka gukingurirwa mu masaha yajyaga isohokeraho. Yitegereza imbwa inyura muri ya nzira bari basanzwe banyuramo iza kugaruka nyuma hashize umwanya imaze kuhazenguruka hose, yakoze umurimo wo kureba uko intama zimeze nkuko shebuja yakoraga, kandi ikomeza kujya ibikora buri gihe kugeza igihe nayo ubwayo yapfiriye. Birumvikana ko imbwa yo mu bwoko bufasha abashumba kuragira intama itashoboraga kureba uko intama zimeze nk’uko shebuja yabikoraga, ariko yakomeje kuba umwizerwa mu gukora ibyo shebuja yayigishije uko yashoboye kose.

Umwigishwa w’umwizerwa azakurikirira shebuja bugufi bishoboka, kandi Yesu yigishije abigishwa be gukora ibintu byose yakoraga bagirira impuhwe “intama zose zayobye z’Isirayeli”, no kwigisha abigishwa be uko bakiza abakeneye gufashwa bakanababohora mu ngoyi. Igihe yaboherezaga mu ngendo zabo zo kubwiriza, basanze burya koko bashobora gukora ibyo yakoraga bagaruka banezerewe cyane (Luka 10:17). Yabahaye ndetse natwe aduha Ubutumwa bukomeye, ubushobozi n’ubutware mu Mwuka Wera no mu Izina rye, ngo bakomeze umurimo we mwiza.

Uyu murimo ntabwo iteka ugomba kuba mu rusengero cyangwa mu giterane cy’amavuna (nubwo igihe twitegura gukora umurimo wo kubatura abantu dukwiye kuba mu gutwikirwa k’umwuka gukwiye) ariko mu gihe twahuye n’inshuti zacu n’abaturanyi mu buzima bwa buri munsi dushobora kwereka abaturi hafi impuhwe za Yesu n’uburyo yita ku bantu, tukabasengera igihe bikwiye. Byavuzwe ko n’ubwo abantu benshi badasoma Bibiliya, ‘bazasoma’ twebwe tuvuga ko tuzi Yesu! Ese barimo kubona ishusho y’umugaragu mwiza urimo gukora ibyo Shebuja yifuza?

Gusenga: Data nkunda cyane, ni isengesho ryanjye ko umunsi umwe uzambwira uti “nuko nuko mugaragu mwiza ukiranuka”, ariko ndabizi ko hari inshuro nyinshi njya nguhemukira. Mbabarira, unyuzuze Umwuka wawe Wera w’urukundo n’impuhwe kubo mpura nabo, mu Izina rya Yesu, Amena.


Yanditswe na Angela Weir,  ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 13 Kanama 2020.


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *