“Ndagushimira yuko naremwe uburyo buteye ubwoba butangaza, imirimo wakoze ni ibitangaza.” Zaburi 139.14
Vuba aha narwaye ivi ryakomeretse nyuma yo gutsitara ku ibuye ubwo natemberga ku nkengero y’inyanja. Ibuye rwose ryaragaragaraga n’amaso ariko ntabwo nari nitaye ku kureba aho nagendaga, nireberaga gusa ubwiza bw’ahatuzengurutse niganirira n’umuryango wanjye – igihe cyiza twari tubonye nyuma y’amezi ane ya guma mu rugo! Hari isomo dukwiye kwiga muri ibi, ariko icyankozeho kurusha ibindi ni ugukira kw’ivi ryanjye. Uko urukoko rwatangiraga kuvaho, hari umubiri mushya wari munsi yarwo, mu minsi mike nta n’uzabasha kubona ko hari n’igisebe cyahigeze.
Byongeye kuntera gutangarira uburyo butangaje bwo gukira Imana Umuremyi wacu utangaje yashyize mu mibiri yacu nk’uburyo turemye. Ibi bitwereka ko gukiza na gusana biri ku mutima we, kandi ibi ni ukuri no mu gukomereka kwacu kw’imbere n’imibabaro yacu nk’uko biri ku mibiri yacu.
Ariko nanone nibukijwe, ko mu rugendo rwo gukira hariho ibintu runaka tugomba kwikorera. Ku ivi ryanjye, nagombaga koza igisebe (byarababazaga!), kugira ngo ntihajyemo umwanda kuko wazanamo amashyira no gukira bigatinda. Kimwe n’ibyo, dukeneye koza imbere muri twe ‘imyanda’ iyo ariyo yose yaba yagiyemo itewe no gukomereka. Ibi bishobora kuba kutababarira, inzika, uburakari, umujinya, urwango no kumva waragowe. “Ntimuteze agahinda Umwuka Wera w’Imana… Gusharira kose n’uburakari n’umujinya n’intonganya, no gutukana hamwe n’igomwa ryose bibavemo. Mugirirane neza, mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha nk’uko Imana yabababariye muri Kristo.” (Abefeso 4.3-32). Imana iradutegereje ngo tugire icyo dukora kuri iyi myitwarire itariyo, kandi uko dukora uruhare rwacu, yiteguye cyane kuzana gukira kwe aho gukenewe.
Hari ibindi bigereranyo nabonye uko ivi ryanjye ryakiraga. Nitonderaga cyane kurinda ivi ryanjye ngo hatagira igikoraho cyangwa hakaba hari aho ryakwikuba. Mu gihe cyo gukira ibikomere by’imbere, akenshi twumva dufite intege nke kandi tukagira uburyo bwo kwirwanirira tutanatekerejeho n’imyitwarire iturinda uwo ariwe wese watwegera maze akaba yakora hamwe hababara. Dukwiriye kumenya ubwo buryo bwo kwirwanirira dufite muri twe maze tukabishyira hasi. Iyo ahantu hakobotse gutyo hari igihe hakenerwa gupfukurwa ngo umuyaga ugeremo uhafashe kuma. Ibikomere byacu by’imbere bikeneye kuzanwa mu mucyo ngo Imana ibikize, ntibigomba guhora bihishwe. Icyanyuma ku ivi ryanjye, ntabwo ryahise rikira ako kanya, ahubwo byasabye igihe cyo kuzanaho urukoko n’umubiri mushya ukameraho. Gukira kw’imbere kwacu nako akenshi ni urugendo, aho ibya kera bivanwaho tugakomezwa noneho tukagirwa bashya muri twe imbere.
Ku rugero urwo arirwo rwose waba uriho mu gukira kwawe kw’imbere, izere neza ko So wo mu Ijuru yifuza kugukiza no kugusana, kimwe nk’uko yateye umubiri mushya kumera mu gisebe cyanjye cyo ku ivi.
Gusenga: Mwami, ndagushima ko waremanye umubiri wanjye ubushobozi butangaje bwo kwikiza n’ubushobozi bwo kurwanya indwara. Urakoze kandi ko ushaka gukiza ibikomere byanjye byo murijye imbere. Mfasha kwiyambura ikintu icyo aricyo cyose cyatambamira ibi, kandi ndagusaba ngo uze unkize, ungire mushya mo imbere. Amena.
Yanditswe na Jilly Lyon Taylor, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 14 Kanama 2020.
IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE