“Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye.” Matayo 11:28-30
Dufite indangamisi ku gikuta cyo mu gikoni cyacu. Kuri buri munsi w’umwaka hagiye hariho Icyanditswe cy’umunsi, kandi ku ruhande rw’ibumoso hariho umwanya natwe twakwandikamo. Buri gihe iyo ntegura ifunguro rya mu gitondo ndebaho ngasoma icyanditswe cy’uwo munsi, kansi ejo icyanditswe cy’umunsi cyavugaga gutya, “… Nimuze munsange ndabaruhura.” Ibice bimwe by’uwo murongo ntibyariho, kuko nta mwanya uhagije wari uhari wakwandikwamo uwo murongo wose. Nahise ntangira gutekereza kubyo Yesu yavugaga, maze aya magambo anzamo ngo, ‘ngwino’, ‘wakire’, ‘wige’ kandi ‘ubone’.
Naje kuri Yesu mu myaka mirongo itanu ishize. Nari ndushye ndemerewe cyane kandi nifuzaga uburuhukiro mu bugingo bwanjye. Hadashize igihe menya ko nkwiriye kwikorera umutwaro wa Kristo. Ibyo byavugaga kumwemerera kunyobora muri buri bice by’ubuzima bwanjye no guca bugufi munsi y’ubutware n’ubushobozi bye. Ntangiye gusoma Ibyanditswe no kubana n’abandi benedata, ntangira gusobanukirwa ko uburyo ntekereza n’uko nkora ibintu atari mu by’ukuri uburyo bwa Yesu.
Nari nkeneye kwiga uburyo bwose bushya bwo kubaho. Rimwe na rimwe habagaho urugamba rukomeye, kuko muri kamere yanjye najyaga numva nsa n’ushaka kubivamo rwose cyangwa nkabibamo ntabyitayeho. Nifuzaga guhindurwa n’Imana, ariko sinsobanukirwe ko nanjye harimo uruhare rwanjye nkwiriye kubigiramo ngo bibashe kubaho.
Twese mu buzima bwacu hano ku isi dukenera guhora tuza kuri Yesu, tukikorera umutwaro we, tukatura ibyaha byacu, tukihana kandi tukababarira abaduhemukiye. Tugomba gukomeza kwigira kuri Yesu tugakora icyo ashaka, ni bwo tuzabona uburuhukiro. Ntabwo bizoroha.
Dufite umwanzi uhora ashaka kudutega ngo atubuze gukomeza urugendo rwacu tugendana na Yesu ngo yice ubuhamya bwacu. Iteka tuzajya dusanga uburyo Imana ikora ibyayo buhabanye n’uburyo isi ibikora, kandi tuzahora twumva turi abimukira kuri iyi si. Ariko Imana yadusezeranije ko Ubuntu bwayo buzahora buduhagije, ibyo twaba ducamo byose. Izakomeza kubana natwe kugeza dusoje urugendo.
Gusenga: Mwami Yesu, wadusezeranije ko abazagusanga bose bazabona uburuhukiro bw’imitima yabo. Umfashe kubasha gutwara umutwaro wawe buri munsi nkwemerere kunyigisha inzira zawe, Kandi umfashe kukwiringira mu gihe inzira ingoye, kuko wavuze ko utazandeka cyangwa ngo unsige. Urakoze, Mwami! Amena.
Yanditswe na Gemma Gardner, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 15 Kanama 2020.
IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE