“Kuko kwishimana Uwiteka ari zo ntege zanyu.” kandi “nzanezererwa mu Mana y’agakiza kanjye.” Nehemiya 8:10 na Habakuki 3:18
Kugira umunezero w’ukuri ni iby’abizera Imana nyamana. Ni umunezero wayo uba mu mitima yacu udukomeza kandi ukadushoboza kubaho ubuzima bwo gusigwa n’Imana kandi bw’umugisha. Iri ni isomo Nehemiya yigiye mu murimo wo gusana inkike z’i Yerusalemu, aho iyo ataza kuba uwufite atari kuzigera ashobora kurangiza umurimo imbere y’abamukobaga ndetse n’abarwanyaga ubwoko bw’Imana.
Uwo munezero tuwubona dute? Tuwukura mu kumenya Imana by’ukuri no kugendera mu nzira zayo. None se tugumana uwo munezero dute? Dukomeza kwegera Imana umunsi k’uwundi. Dutega amatwi ijwi ryayo rituje rituyobora kandi ridukomeza. Duharanira guhora twirinda dukomeje kugwa mu bigeragezo byose umwanzi adahwema kuzana mu nzira zacu. Tukanakomeza kugira umutima wo guhimbaza Uwiteka tumushimira uwo ari We n’ibyo yadukoreye byose.
Habakuki yize ko Imana ari iyo kwizerwa mu byo ducamo byose — yewe no mu gihe ibintu bimeze nabi atabona ibyo akeneye byose, yari asobanukiwe ko Uwiteka ari we soko y’ubuzima bwe bw’imbere muri we ndetse n’imbaraga ze, ari we soko nyayo y’agakiza ke. Ntiyigeze asubira inyuma ngo areke Imana ye cyangwa ngo yemerere umuzi w’umujinya cyangwa wo gusharirirwa ngo umuganze umutware umunezero we.
Umunezero ni ikintu dushobora kugira muri twe imbere mu mitima yacu no mu bihe bikomeye, kandi ni uwo munezero umera nk’umugezi w’umugisha utembera muri twe imbere ukadukomereza ubuzima bwacu bwa buri munsi.
Gusenga: Mwami ndagushima kubw’umugezi w’umugisha utembera mu mutima yacu uturutse mu wawe. Urakoze kuko dushobora kukunezererwamo, yewe no mu gihe turikunyura mu bintu bikomeye. Umfashe kutazigera ndekera aho kukuramya uko byaba bimeze kose mu buzima, ndetse no kubw’umunezero wo mu mutima wansezeranije ko uzaba imbaraga zanjye. Mu izina rya Yesu Kristo, Amena.
Yanditswe na Peter Horrobin, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 16 Kanama 2020.
IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE