Isoko Nziza y’Imbaraga

Yesu arababwira ati “Ibyo kurya byanjye ni ugukora ibyo Uwantumye ashaka no kurangiza umurimo we.” Yohana 4:34

Ibiryo by’umubiri ni risansi y’umubiri. Biduha umwete n’imbaraga bituma imibiri yacu ikomeza gukora. Nyamara  Data wo mu ijuru ntabwo ashishikajwe gusa no kugaburira imibiri yacu gusa, ahubwo n’imyuka yacu nayo. Yesu yaravuze ngo ‘ibiryo’ bye, (igituma akomeza), byari ugukora ubushake bw’Imana. Mbega amagambo atangaje!

Kugira ngo ubyumve neza, reba umuryango w’abantu. Iyo abana hari icyo bakorera ababyeyi ubwabo bibwirije, nta gahato, ababyeyi babyakira bate? Birumvikana, babyakirana ibyishimo byinshi. Iyo abana bacu bakoze ikintu cyiza, cy’umutima mwiza cyangwa urukundo, tutababwirije, njye n’umugore wanjye turishima cyane. Turishima cyane, kandi, iyo tubibabwiye, barushaho gushishikarira gukomeza gukora ibyiza.

Wari uzi ko Imana nayo yishima iyo abana bayo bakora ibintu bishimisha? Cyane cyane iyo babikora babitewe n’urukundo no kuyishimira bidaturutse gusa munshingano. Rimwe na rimwe, dusa nk’aho dutekereza ko Imana ihora itishimye iteka kubera imikorere yacu. Ariko ibi sibyo. Ni ukuri birumvikana ko Imana ibabajwe n’icyaha cy’abantu. ‘Uwiteka yicuza yuko yaremye abantu mu isi, bimutera agahinda mu mutima.’ (Itangiriro 6: 6). Ariko, nk’uko Imana ibabajwe n’icyaha cy’umuntu, niko itwishimira iyo dukora ibiyishimisha

Iyo dushimishije Data, bimuzanira umunezero, kandi, iyo atumenyesheje ibyo byishimo, turakomezwa cyane muri twe imbere kugira ngo dukomeze gukora ibyo ashaka. Mu gihe tuzanye umunezero mu mutima w’Imana, iduha imbaraga zirushijeho. Simbona uburyo bwiza bwo gutangira umunsi butari ugusenga uti, “Data, mfashe kukuzanira umunezero uyu munsi. Reka nkore ibyo ukunda. ”

Turabizi ko umuntu wese ku isi avuka afite icyifuzo gikomeye muri we cyo gushimisha ababyeyi be. Ababyeyi bamwe ni beza kandi bashobora kumenyesha abana babo ko babishimiye, bityo bikabubaka kandi bikabakomeza. Abandi babyeyi bashobora kuba badahari, cyangwa n’iyo banabigerageje, ntibabashe kubikora neza, maze abana babo bagahora bumva bafite imyumvire ikomeye yo gutsindwa, kutaba beza bihagije no kumva bahora batenguha abandi. Amakuru meza kuri twese ni uko Data uri mu ijuru atameze nk’ababyeyi bo ku isi. Ntagoye gushimisha, kandi yishimira cyane kugerageza gukora ibyo ashaka kwacu bivuye ku mutima.

Reka ukomezwe no kumenya umunezero wo gushimisha So uri mu ijuru.

Gusenga: Data, mumfashe gukora ubushake bwawe uyu munsi no kumenya mu mutima wanjye igihe unyishimiye. Reka ndusheho kumera nka Yesu kandi nkomere nkora ibyo ushaka. Mu Izina rya Yesu. Amena.


Yanditswe na Peter Brokaar , ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 27 Kanama 2020.


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *