Ntutungurwe!

“Ab’isi nibabanga, mumenye ko babanje kunyanga batarabanga.” Yohana 15:18.

Mu myaka irenga ibihumbi bibiri ishize, aya magambo akomeye ya Yesu Kiristo yakomeje kwibutsa abizera Kristo bose, abibutsa ko kuvuga no kwerekana inyigisho ze bitazaduha gukundwa na benshi bo mu isi, kubera ko imyuka itegeka ab’iki gihe ndetse n’abo mu gihe cyashize yanga kugaragazwa k’Ubwami bw’Imana.

Abakristo bazi ko muri iki gihe kurwanya ukuri kwa Bibiliya birushaho kwiyongera cyane. Amakuru aheruka gutangwa n’inzobere z’umuryango mpuzamahanga ONU ku bijyanye n’imyemerere y’amadini, agaragaza ko imyizerere iyo ari yo yose ishingiye kw’idini runaka ishyira uburenganzira bw’umwana uri munda kuruta uburenganzira bwo gukuramo inda, cyangwa ishyigikira gushyingiranwa hagati y’umugabo n’umugore gusa, cyangwa se imyemerere ishimangira uko abantu baremwe nk’igitsina gabo cyangwa igitsina gore, ari uguhonyora uburenganzira bwa muntu kandi bikwiye guhanwa n’amategeko y’ibihugu.

Imyumvire y’abanyamadini bo mu gihe cya Yesu yaramurwanyaga ku mugaragaro. Kandi imyumvire n’uyu munsi iracyamurwanya, ndetse irwanya abafite umutima wo kugaragaza inyigisho ze. Ni byo rwose, amagambo yacu akwiye kuvuganwa umutima wuzuye ubuntu butagereranywa. Intego yacu ntibe na gato iyo gutuma abandi biyumva nabi. Dukeneye kwita cyane k’uburyo Umwuka Wera atuyobora ngo tugume mu nzira yo kuvuga ukuri tutavanga, ndetse bikaba bituruka mu mutima w’ukuri n’urukundo dufitiye abumva amagambo yacu. Ariko kandi ntidutungurwe no kwiyongera k’urwangano ruriho, rurwanya indangagaciro z’Ubwami bw’Imana buzanakomeza kugaragara muri iki gihe cya nyuma.

Gusenga: Mana Data, mbega ukuntu byari bibi kubona abayobobozi b’itorero bo mu gihe cya Yesu bamwanze urunuka kubera amagambo meza y’urukundo Yesu yavugaga! Nyamara watwigishije kumenya urugamba rw’umwuka n’urwango rubi ruzakurikira inyigisho za Yesu Kristo. Turagusaba kurindwa n’ubwenge kuri buri wese ugize urugingo rw’umubiri wa Kristo uri muri urwo rugamba. Duhe imitima iciye bugufi yihangana, mu izina rya Yesu Kristo. Amena.


Yanditswe na David Cross, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 28 Kanama 2020.

Inyigisho ikurikira

IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *