Byose birashoboka

“Ndizeye, nkiza kutizera!” Mariko 9:24

Hashize icyumweru kimwe, njye na Dean tuguze uturago two mu cyumba cyo kogeramo kuri murandasi ngo dusimbuze utwo twari dufite twari twatangiye gucikagurika kubera gusaza. Bukeye mbona ubutumwa bumenyesha ko utwo turago batunyoherereje tuzangeraho hagati yo kuwa kabiri no kuwa kane w’icyumweru cyakurikiragaho.  Bigeze ku wa gatanu, nsuzuma inyandiko y’ibyo nari naguze kuri murandasi nterwa ubwoba no gusanga ngo ipaki yanjye yagejejwe iwacu. Ariko nta paki yari ihari, nta n’agapapuro gasobanura aho twayisanga.

Icyabyishe byose noneho, Dean arebye ku rubuga rw’abazana ibyaguzwe, asanga iyo paki yakiriwe  n’uwasinye mu izina ryanjye! Twembi twahungabanijwe nibi, ako kanya Dean ahindukirira Uwiteka mu isengesho, amuzanira iki kibazo amusaba kutwereka uko byagenze. Amaze gusenga, Dean yumvise afite amahoro, kandi amenya mu mutima we ko Umwami yamwumvise.

Ariko ntabwo ariko byari bimeze kuri njye. Dean yari yarasenze asaba igisubizo cyiza. Sinashoboraga kwizera ko hazavamo ikintu cyiza, usibye ko nashoboraga kwigira kuri ibi byari bibaye. Icyagaragaraga ni uko iyo paki yari yaratanzwe saa 4.18 ku gicamunsi cyo ku wa kane, kandi icyo ni cyo gihe twasohotse hanze gufata akayaga no gutembereza imbwa yacu.

Dean yagiye hanze avugana n’abaturanyi bacu, ariko ntabwo bari bahawe iyo paki. Nakomeje guhangayika ntegereje kureba ibizavamo. Dean yateganyaga guterefona serivisi yo kugeza ibintu mu ngo mu gitondo kugira ngo arebe niba ipaki ishobora kuboneka.

Nagiye kuryama nyuma ya saa yine z’ijoro. Hagati aho, Dean ahitamo kugenzura amashusho kuri kamera yacu y’umutekano kugira ngo arebe niba hari icyo ashobora kuvumbura. Yabonye umuntu wazanye ipaki kandi ko yakomeje imbere mumuhanda unyuze k’umuryango w’imbere yacu, agarutse, ntabwo yari agifite ya paki. Hanyuma Dean yumvise agomba kugenzura mu gikari cyacu inyuma. Igikari cyacu ni gito, gifite urukuta rufite metero 10 z’uburebure n’umuryango w’urubaho ukomeye.

Nibwo Dean yabonye ipaki! Umushoferi utwara ibintu yayimanuriye hejuru y’urukuta, kandi yari kumeza yacu yo hanze! Uwiteka yari yashubije isengesho rya Dean amwereka aho ipaki iri. Twafatanyije kumushimira, Dean ashima kuba yarashubije isengesho rye, naho njye, nashimiye Uwiteka ku bw’impuhwe yangiriye nubwo ntizera, kandi nasenze nsaba kwibuka ineza ya Nyagasani no kwiga kumwizera cyane.

Gusenga: Mwami Yesu, ndashaka kugushimira kubw’urukundo rwawe rukomeye no kwihangana kutagira akagero kuri njye, kandi ndagusenga ngo wongere kwizera kwanjye no kugutegereza igihe nje ngusanga mu masengesho. Ndasengera nonaha umuntu wese usoma ibi kandi uri kurwana no kwizera ko Uzamufasha mu bibazo bye. Ubereke ko ntakintu kigoye cyane cyangwa utashobora gutunganya. Ndasaba ibi kubwo icyubahiro cyawe. Amena.


Yanditswe na Gemma Gardner, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 29 Kanama 2020.

Inyigisho ikurikira

IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *