Nutajyana Nanjye Ntaho Njya

“Aramusubiza ati “Ubwanjye nzajyana nawe nkuruhure.” Mose aramubwira ati “Ubwawe nutajyana natwe ntudukure ino Kuva 33:14,15

Ubuzima bwuzuyemo amahitamo menshi n’imyanzuro myinshi tugomba gufata. Ndanyura mu yihe nzira, ndagenda ryari, ndagerayo gute? Ariko hariho ibibazo bihatse ibindi tugomba kuba dufite mu bitekerezo byacu: ndijyana cyangwa ndajyana n’Imana? Yesu yabwiye abigishwa be ati “Ndi kumwe namwe ibihe byose” Matayo 28:20. Ari kumwe natwe mu ntambwe yose dutera, kandi yatwoherereje umuyobozi wo mu mwuka wo kudufasha gufata imyanzuro ikwiye. ‘Umwuka w’ukuri naza, azabayobora mu kuri kose.’ (Yohana 16:13). Dufite amahitamo yo kumutega amatwi cyangwa tukamwirengagiza. 

Dufite umuyobozi wifuza kutuyobora, ariko dushatse kugenda twenyine twabikora. Mose yaravuze ngo ntiyajya mu gihugu cy’isezerano atajyanye n’Imana. Byari kuba bimaze iki? Umurimo wari umutegereje imbere wari ukanganye bihagije. Ariko Imana yaramukomeje. ‘Nziyizira ubwanjye!’
Ese tujya twibaza impamvu ibintu bitagenda uko twari tubitegereje? Niduhitamo kunyura mu nzira itariyo, ninde tuzarenganye igihe iyi nzira ituyoboye ahatari inzira cyangwa ituyoboye mu nzira mbi? 

Bibiliya ivuga ku ihamwe ryo kubiba no gusarura. ‘Ntimuyobe, Imana ntinegurizwa izuru, icyo umuntu abiba nicyo azasarura’ (Abagaratiya 6:7). Ibikorwa byacu byose bifite ingaruka, zimwe nziza izindi mbi. Rero dukwiye kuguma dufunguye amaso yacu y’umwuka kandi tukitondera kujya gusa aho Imana ituyobora. 

Mose yavuze ko atari yiteguye kugenda niba atajyanye n’Imana. Dukwiriye kwitwara nkawe. Ariko dufite umufasha. Kubw’Umwuka Wera uri muri twe tumenya ikibi n’icyiza. Tumenya aho Imana ituyobora. Ikibazo ni uko tumwirengagiza kenshi tukinyurira mu nzira zacu, izigaragara mu maso yacu ko arizo nziza kandi zitunezeza. Ariko se niyo nzira ikwiye?

Inda nini, ibinezeza by’isi, kwifuza n’ubwibone ni risansi yo kwikunda kwa kamere. Ibinezeza by’igihe gito bitari mu bushake bw’Imana akenshi bijyana mu ngorane zikomeye. Kunyura mu nzira ishingiye gusa ku marangamutima yacu bishobora kuba ari ugukandagira ku butaka bw’umwanzi. Hariyo umushukanyi hariya, ushaka kutuvana mu nzira y’Imana. Adamu na Eva ibi barabibonye mu ngobyi ya Edeni, kandi ikiremwamuntu cyose kiracyasarura ku mbuto zabyo.

Hagati mu biduhungabanya n’ibiducanga by’ubu buzima  Imana irifuza ko tugendana nayo, nayo ikagendana natwe. Ntabwo itwohereza mu isi twenyine, tutiteguye kandi tudafite ibikenewe. Ari kumwe natwe inzira yose kugera mu gihugu cy’isezerano. Yesu ubwe yaravuze ngo ‘Nijye nzira.’
Mu nzira ijya Emausi abigishwa bahuye n’umunezero utangaje igihe bamenye ko Yesu yarimo kugendana nabo (Luka 24.32). Natwe dushobora kugira uwo munezero.

Gusenga: Ndagushima Mwami ko hariho inzira imwe gusa kandi iyo akaba ari inzira yawe. Mfasha gukomeza intambwe zanjye mu nzira yawe kuko ari inzira ifunganye. Ndagusaba ngo undinde ibyashaka kunsitaza byose, umpe kugukomeza, nk’umurinzi wanjye n’umuyobozi. Mu Izina rya Yesu. Amena.


Yanditswe na Gemma Gardner, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 29 Kanama 2020.


Inyigisho ikurikira

IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *