“Mushoreye imizi muri we, kandi mwubatswe muri we, mukomejwe no kwizera nk’uko mwigishijwe, mufite ishimwe ryinshi risesekaye.” Abakolosayi 2:7
Johannes Facius, wahoze yigisha amasomo yiswe, ‘Kwicara ku birenge bya Yesu’, yavuze inkuru y’uburyo umunsi umwe yasuye inshuti. Yaganiraga na we igihe yavomereraga ubusitani bwe, nyuma y’igihe kirekire, cy’izuba. Mu gihe inshuti ye yazengurukaga ivomerera, Johannes yabonye ko yasize ururabo rumwe rufite indabyo nziza z’umuhondo, nuko abaza inshuti ye icyo urwo rurabo rwiza rwakoze kugira ngo ntiruvomererwe. Inshuti ye yasubije ko urwo rurabo yaruvanywe mu gace k’ubutayu bwa Negevu bw’Isiraheli igihe yahasuraga mu myaka myinshi mbere y’icyo gihe.
Kubera ko rwari icyimera cyo mu butayu, iyo aruvomerera rwari gupfa, kuko rwagombaga gushora imizi yarwo mu butaka hasi cyane kugira ngo rubone amazi. Icyo nicyo cyaruhaga ubuzima. Iyo yuhira, imizi yarwo yari kumagara igapfa. Rwagombaga gushakisha amazi kugirango imizi yarwo ikure kandi ikomere. Maze rukajya rwashobora kugaragaza ubwiza bwayo.
Byanteye gutekereza niba imizi yacu yarumagaye, cyangwa niba dushora imizi hasi cyane mu butaka bw’Ijambo, kugira ngo twere imbuto nziza twagenewe gutanga. Biroroshye cyane kwemerera abandi kutugaburira, kandi dushobora kuba abanebwe mu gukomeza gutera intambwe mu Ijambo ry’Imana ngo tureke imizi yacu ikomera muri We. Ni mu gihe gusa dukomeza gutera intambwe mu kuri kw’Ijambo ry’Imana Umwuka aduhishurira ukuri guhishe kutugaburira kandi kukanatwubaka. Ni ubu buryo dushobora gukura tukaba abigishwa bakomeye, tugaragaza icyubahiro cye mu buzima bwacu.
Nta n’umwe muri twe uzi icyo iminsi iri imbere izazana, ariko tuzi ko dukeneye gukomera muri Mana mu rugendo rwacu bwite nayo. Dushobora kubikora gusa mu gihe turushaho kwishingikiriza ku mbaraga zayo, ntawundi.
Nkuko Icyanditswe kivuga haruguru, dukeneye kwemerera imizi yacu gushorera mu rukundo rw’Imana, kugira ngo tuzabashe gushikama. Dukeneye kubikora cyane muri iyi minsi kurushaho, kuko hariho ibintu byinshi biri kubaho mu isi bitari iby’ubumana. Tugomba kwihatira gushora imizi mu urukundo rw’Uwiteka no gusoma no gutekereza ku Ijambo rye. Noneho tuzamenya ukuri kw’Ijambo ry’Imana kandi twitegure kubyo Umwami adufitiye imbere.
Gusenga: Mwami wanjye Yesu, mfasha guhora nshaka kandi nshakisha byimbitse mu Ijambo ryawe, kugira ngo nzahore nkura muri wowe. Mbabarira ibihe nishingikirije ku bandi gusa aho gushakisha ibintu byimbitse by’ukuri byihishe mw’Ijambo ryawe. Nyobora uyu munsi mu gushora imizi mu kuri kw’Ijambo ryawe, bityo mbashe kugukorera mu budahemuka. Amena.
Yanditswe na Margaret Davies , ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 30 Kanama 2020.
IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE