“Uwiteka azamwiyegamiza ahondobereye ku buriri, ni wowe umubyukiriza uburiri iyo arwaye.“ Zaburi 41:3
Hari inkuru y’umwana w’umuhungu, mu myaka ya nyuma y’intambara. Yanyuze hafi y’icyuzi cyuzuye amazi mu mashyamba yo mu Burusiya abona ahantu habiraga ibimeze nk’urufuro bizamukaga hejuru y’amazi. Yabonye kandi ibisa n’amapine y’ikinyabiziga cyaganaga ku nkombe y’amazi.
Hashize imyaka mirongo itanu nyuma y’aho, uriya mwana wari muto amaze kuba umugabo mukuru, yongeye kumva ashaka kumenya ibya cya cyuzi na za nzira z’amapine muri rya shyamba. Yavuganye n’abantu benshi bashishikajwe no kumenya icyaba cyihishe munsi y’amazi. Nyuma y’iminsi myinshi yo gushakisha muri ayo mayobora, hamwe n’akazi gakomeye, imodoka y’intambara ya kabiri y’isi yose yavumbuwe mu rwondo izanwa hejuru.
Yari imodoka y’Intambara y’Abarusiya T-34 yari yarazanwe guhambwa mu gishanga, maze bitwara amasaha menshi itsinda rinini ry’abantu bari babifitiye umwete kugira ngo bayigarurire ubuzima . Moteri yayo yari ikiri nzima neza ku buryo, nyuma y’igihe gito, bashoboye no kuyatsa. Uyu munsi iyo modoka y’intambara iri mu nzu ndangamurage, yasubijwe ubwiza yahoranye.
Ni iki dushobora kwigira kuri iyi nkuru? Abantu bashobora gusubiza ubuzima imodoka ishaje yanyuze mu ntambara, ariko Imana yuje urukundo ishobora gusubiza ubuzima/ gusana ikiremwa muntu cyanyuze mu ntambara z’ubuzima. Imana yacu ni umuhanga mu kugarura ubuzima mu bantu. Amakimbirane y’ubuzima ashobora kuba yaraguteye kurengerwa rwose n’ibihe bibi nka ya modoka y’intambara, cyangwa ushobora kumva nk’aho ubuzima bwawe bwangiritse cyane. Ariko ukuri gutangaje n’uko Imana ishobora gusana ubuzima ubwo aribwo bwose ihawe.
Ntabwo bigoye gutangira inzira. Gusa umusabe kugufasha. Byemere ko ukeneye ko akwitaho, nkuko twese tubikeneye. Ni umuremyi. Ubuzima bwawe bwari mu muteguro w’Imana mbere y’uko uvuka. Azi uburyo wowe nanjye yadusubiranya. Dore isengesho ushatse wasenga.
Gusenga: Mwami, Uzi ibintu byose byanyangije mu buzima bwanjye. Ndabibona ko nkeneye gusanwa kandi uzi neza icyo nkeneye. Ndagusaba ngo ushyire gahunda yawe yo kugarura ubuzima muri jye mu bikorwa. Ndasaba ibi mu Izina rya Yesu. Amena.
Yanditswe na Ken Rowat, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 04 Nzeli 2020.