“Mukorere Uwiteka munezerewe, muze mu maso ye muririmba.” Zaburi 100:2
Muri Guma mu rugo, ntitwashoboraga kongera guhurira hamwe buri cyumweru kugirango dusengere hamwe. Aya yari amahirwe nari narafashe uko niboneye mu myaka irenga mirongo ine. Igishimishije, itorero ryacu ryashizeho igihe cyiza cyo gusenga buri cyumweru kuri murandasi kandi, nubwo tudashobora kumva no kubona abantu bose baririmbira hamwe, dushobora kubona no kumva abaririmbyi kandi twifatanije nabo mu ngo zacu.
Nubwo nkunda uburyo bwose bwo kuramya mu ndirimbo, kuva mu ndirimbo zo mu gitabo kugeza ku ndirimbo zigezweho, buri gihe numvaga nishimye bidasanzwe iyo amagambo ankozeho cyane mu mutima wanjye kandi injyana ari nziza kandi yoroshye kuririmbira hamwe. Nizera ko ubu buryo bwo kuririmba mu giterane cy’abizera b’Abakristo bihindura ikirere cyaho turi. Ni nkaho imbaraga z’umwijima zirimo zisunikwa, nkuko duha icyubahiro n’ikuzo Umwami kandi twakira kubaho kwe hagati muri twe. Indirimbo, numvise bwa mbere mu mpeshyi ishize, ibivuga gutya. ‘Mwuka Wera, Uhawe ikaze hano. Ngwino wuzure aha hantu wuzure ikirere. Icyubahiro cyawe, Mana nicyo imitima yacu yifuza ngo tuneshe tubifashijwemo no kubaho kwawe, Mwami ‘.
Zaburi 100 yose ivuga k’ukuza imbere y’Imana. Umurongo wa mbere uvuga ku ‘isi yose‘ ukavuga ko abantu bose bagomba ‘kuvugiriza Uwiteka akaruru k’ibyishimo‘. Ibice bisigaye bya Zaburi bivuga ku kumenya Imana nk’Umuremyi, kandi ko turi ubwoko bwayo. ‘Menya ko Uwiteka, ariwe Imana! Niwe waturemye, natwe turi abe; turi ubwoko bwe, turi intama zo mu rwuri rwe ‘.
Zaburi 100 idutera umwete wo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bose kw’isi. Hariho ahantu, nk’Ubuyapani, aho nabaye imyaka irindwi, aho abantu benshi badafite igitekerezo cyImana imwe ari yo Muremyi w’isi. None ubu, mu bihugu by’iburengerazuba muri iki gihe, hariho kubona ibintu mu buryo buvuga ko nta Mana Rurema iriho, abenshi bavuga ‘Umubyeyi Kamere’ kandi bizera ko ariyo nzira ibintu byose byo ku isi byabayeho binyuze mu mahirwe. Spurgeon yigeze kuvuga kuri ibi agira ati: ‘Ku ruhande rwacu, dusanga byoroshye cyane kwizera ko Umwami yaturemye kuruta ko twaturutse ku ruhererekane rw’ibintu byikoze biturutse ku turemangingo two mu kirere twiremaremye ubwatwo‘.
Zaburi 100 itubwira nanone akamaro ko gushimira. ‘Mwinjire mu marembo ye mushimira, no mu bikari bye muhimbaza! Mumushime; musingize Izina rye! ‘Iki nacyo ni ikintu dushobora gukora twese hamwe kandi n’ijwi rirenga, ariko bigomba no gukorwa mu mwiherero mu ‘myifatire yo gushimira’ mu mitima yacu, (nkuko benshi banditse mu byabanje). Dushobora guterana inkunga natwe ubwacu mu gihe dukora ibi. Amagambo yacu azaba atandukanye cyane n’amagambo yo guca intege, kunegura, gushinja, uburakari cyangwa kwiheba biri mu isi idukikije.
Gusenga: Data mwiza wo mwijuru, uri Imana Ishoborabyose nyamara unzana mu muryango wawe unyita uwawe. Ndagushimira ko unyereka mu Ijambo ryawe uburyo bwo kuza imbere yawe. Nyamuneka nyibutsa kuza imbere yawe ndirimba, ndimo gushima no guhimbaza, aho ndi hose. Mu Izina rya Yesu, Amena.
Yanditswe na Liz Griffin, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 05 Nzeli 2020.