“Na we arababaza ati “Mufite imitsima ingahe? Mujye kureba.”Babimenye baramusubiza bati “Ni itanu n’ifi ebyiri.” Mariko 6:38
Nasomye inkuru ya Yesu agaburira abantu 5.000 inshuro nyinshi, ariko mu gihe nari ntwaye imodoka umunsi umwe, ntekereza kuri iyi nkuru, natangiye kwibaza ku nshuro ya mbere impamvu hari hari ibiryo bike cyane byo kugabura. Ushyizemo abagore n’abana umubare w’abantu bari kumwe na Yesu wasaga 20.000, rero umuhungu muto dusoma muri Yohana 6 (watanze imigati itanu ya sayiri n’amafi abiri) ntabwo yari wenyine wazanye igaburo rya saa sita?
Biragoye kwiyumvisha ko ba mama batazaniye ibiryo abana babo kandi rwose hari abantu benshi byibuze bazanye n’utwo guhekenya – Njye ndabizi ko nari kuba nabikoze! None se, abigishwa byabagendekeye bite igihe bakoraga igenzura ry’ibyo kurya bihari? Ese babonye ituro ryabo ari rito cyane? Baba barimo kwikunda gusa bagahitamo ko ibyo bakeneye babyibikira ngo bibafashe – kuburyo kubisangira byari gutuma badahaga? Kandi se ntabwo abo bantu bari bamaze no kwakira byinshi bivuye ku Mwami?
Icyo tuzi n’uko umuhungu umwe muto we yemeye gutanga byose. Nta gushidikanya, yari yamaze umunsi wose yitegereza Yesu akora kandi yari yarabonye ko Yesu ashobora gukora ikintu cyose! Impumyi zashoboye kubona, abatumva bashobora kumva, ibirema bishobora kugenda kandi abakandamizwa n’umwanzi barabohoka! Yari yabonye ko guha Yesu byose ari cyo kintu cyiza yashoboraga gukora – ko Yesu ariwe ugenga ibyo yatanze, byose byashobokaga!
Mbega guhinyuzwa kuri twe! Nizera ko Imana itubaza icyo dufite yakoresha. Ariko se igisubizo cyacu ni ikihe? Twaba tubanza kwibikira ibyo twibwira ko dukeneye mbere maze yo tukayiha ibisagutse cyangwa twiteguye kubimuha byose? Mu gihe duhagurutse gukora ibyo, ese tuzatangira kubona imbaraga zikora ibitangaza z’Imana zikora mu buzima bwacu? Noneho rero, terwa umwete no kwizera k’uyu muhungu muto muri iyi nkuru hanyuma ushyire mu biganza by’Imana ibyo ufite byose, n’ubwo byaba bisa naho bidafite agaciro, maze witegure kubona Imana ikora inyuze mukumvira kwawe.
Gusenga: Nyagasani, ndakwinginze umbabarire ibihe nagundiriye ibintu mu biganza byanjye aho kubishyira mu byawe. Uyu munsi nahisemo kumera nk’umuhungu muto muri iyi nkuru no gukora kuguha ibyo mfite byose n’uwo ndiwe ngo ubikoreshe. Mu Izina rya Yesu, Amena.
Yanditswe na Andy Taylor, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 07 Nzeli 2020.