Kwitoza Bihagije kubw’Umugambi We

“Kwitoza k’umubiri kugira umumaro kuri bike, naho kubaha Imana kukagira umumaro kuri byose, kuko gufite isezerano ry’ubugingo bwa none n’ubuzaza na bwo.” 1 Timoteyo 4:8

Abanzi, baziko nita gake kuri siporo cyangwa imikino. Ku ishuri nagerageje uko nshoboye kwirinda kujya muri ibi cyane ko bitari n’itegeko. Nubwo bimeze bityo ariko, mfite abahungu batatu b’abakinnyi ba siporo kandi ndabashyigikira, ndeba imikino myinshi ya Rugibi y’ishuri n’umunsi wa siporo ku ishuri. Rero, namenye igikwiye mu kugera ku ntera iyo ari yo yose yo gutsinda muri siporo.

Nzi ko imyitozo ari ngombwa kugira ngo umuntu agere ku ntsinzi iyo ari yo yose ya siporo, yaba umupira w’amaguru, koga, imikino ngororamubiri, gutwara amafarashi cyangwa gusiganwa ku ipikipiki (kuri moto). Raporo no kuganiriza abakinnyi b’abagabo n’abagore byerekana ko gutsinda kwabo bisaba ubwitange, kudacika intege no gushyiramo imbaraga.

Intumwa Pawulo agereranya ubuzima bw’umwuka n’imikino ngororamubiri idusaba kwitabira imyitozo isanzwe. None, twabikora dute? Navuga ko ikintu cya mbere ari ukureba ko ufite umwanya uhoraho buri munsi wo kwita ku Ijambo ry’Imana. Na none, ni ngombwa kandi gusenga buri gihe kandi, waba uyobowe kubikora, ntutindiganye.

Kuramya Imana, haba twenyine cyangwa hamwe n’abandi, ni ngombwa mu bikorwa byose byo kwitoza mu mwuka, kimwe no gukoresha impano zose z’umwuka dushobora kuba dufite, mu gihe n’aho bikenewe. Ibi byose bidufasha kwiteza imbere no gukomeza imibereho yacu y’umwuka. Imitsi yacu yo mu mwuka ‘igakomera’ mu kuvugana n’abandi bakristo, guhura nabo igihe cyose bishoboka. (Nubwo ibi bishobora kugorana mu bihe bya Covid).

Uburyo dukoresha igihe cyacu cyo kwidagadura bigira ingaruka ku buzima bwacu bw’umwuka, kumererwa neza no kuba bazima. Tugomba gushishoza mubyo dusoma, tureba cyangwa twumva. Mu ibaruwa Pawulo yandikiye Abafilipi, yagize ati: ‘iby’ukuri byose, ibyo kubahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira’ (Abafilipi 4: 8) ).

Ubu ni uburyo buke mu buryo dushobora gukora mu kurema imbaraga z’umwuka no gukomera. Ariko nidusaba Uwiteka, azatwereka izindi nzira zidukwiriye twebwe kandi zishingiye aho tugeze mu rugendo na We.

Pawulo aragira ati: ‘Nuko nanjye ndiruka ariko si nk’utazi aho ajya, nkubitana ibipfunsi ariko si nk’uhusha. Ahubwo mbabaza umubiri wanjye nywukoza uburetwa. ‘(1 Abakorinto 9: 26-27). Dufashijwe n’Imana, reka natwe dukore dutyo, hanyuma umunsi umwe tuzashobora kuvuga nka Pawulo, ‘Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera. ‘(2 Timoteyo 4: 7).

Uwiteka adufashe twese kuba dufite imyitozo ihagije kubw’umugambi wayo.

Gusenga: Mwami Yesu, ndakwinginze umfashe kurushaho kugira gahunda mu bintu nkora bizamfasha kurushaho kukugirira akamaro. Mfasha kwibanda ku bintu bifite akamaro by’ukuri, kandi bizamfasha guhinduka neza mu buryo bw’umwuka ngo mere nkuko wateganyaga ko mba. Amena.


Byanditswe na Malcom Wood,  ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 09 Nzeli 2020.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *