“Maze ageze mu makuba yinginga Uwiteka Imana ye, yicishiriza bugufi cyane imbere y’Imana ya ba sekuruza arayisaba, nuko Imana yemera kwinginga kwe, yumva ibyo asabye .” 2 Ngoma 33: 12-13
Manase yari umuhungu w’umwami ukiranuka Hezekiya, ariko, ntabwo yabayeho ubuzima bwubaha Imana nka se. Muby’ukuri, avugwa ko yakoraga ‘ibizira mu maso y’Uwiteka‘ (2 Ngoma 33: 2). Yongeye kubaka ingoro z’ibigirwamana se yari yarasenye. Yubatse izindi nshya kandi agira uruhare mu bikorwa byinshi by’ubupfumu. Umwami Manase yanatanze ibitambo by’abana be bwite byibura babiri- ibyo byari ikizira mu maso y’Imana. Yari yaramennye amaraso menshi y’inzirakarengane kuburyo yagereranywaga mu mihanda nko kuva kumpera imwe y’umujyi kugera kuyindi (2 Abami 21:16).
Niba ukeneye igisobanuro cy’ububi, Umwami Manase ahuye neza n’icyo gisobanuro. Ahamwa n’icyaha aregwa! Yari akwiye gucirwa urubanza kandi birashoboka ko abakiranutsi icyo gihe aribyo basengeraga. N’ubundi kandi, ibikorwa bye byari bisuzuguritse kandi byari bikwiye igihano cyo hejuru cyashobokaga. Ariko noneho, Manase amaze kwicisha bugufi imbere y’Imana, yagaruwe nk’umwami kandi agirirwa imbabazi zitagereranywa. Ndashaka kubisubiramo – imbabazi zitagereranywa. Kugira ngo nkugereranirize ho gato, hinduranya izina umwami Manasse n’izina Idi Amin, Pol Pot, Hitileri cyangwa Staline. Iyaba abo bagabo barahindukiriye Imana ku buriri bwabo benda gupfa, nabo bari kugirirwa imbabazi zitagereranywa. Nubwo kubitekereza ubwabyo birenze ubwenge, ariko ni ukuri.
Impuhwe zisobanurwa nk ” impuhwe cyangwa imbabazi zitangwa n’umuntu ufite ubushobozi bwo guhana cyangwa kugirira nabi ‘. Ntagereranywa bisobanura ‘udashobora gushakisha neza cyangwa gusobanura‘. Bishobora kandi gusobanura z’amayobera, z’imbitse cyangwa ziteye urujijo. Imbabazi z’Imana ntizigereranywa kuko zirenze ibitekerezo by’abantu no gusobanukirwa kwabo. Nyamara ibi nibyo Imana iha abantu bose bafite ubushake bwo kwicisha bugufi no kubyemera. Ese ukeneye imbabazi z’Imana uyu munsi? Ziraboneka kandi Irategereje.
Gusenga: Urakoze, Mana, kubwo imbabazi zawe zitagereranywa. Amena.
Byanditswe na Sue Cronk, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 10 Nzeli 2020.