“Cyangwa umugore waba afite ibice cumi by’ifeza, yaburamo kimwe ntiyakongeza itabaza, agakubura mu nzu, akagira umwete wo gushaka kugeza aho akibonera?”
Luka 15:8
Umunsi umwe nasukuraga mu gikoni, maze nimura ho gato akabati kanini najyaga nkunda guhanagura impande zako gusa. Nkimuye maze umucyo ukubita ahari hatwikiriye, ntangazwa n’umwanda ndetse n’umukungugu wari munsi yako, ndetse n’udukoresho duto twari twaraguyeyo tukatubura, yewe tukanibagirana.
Nahise nibuka inkuru iri muri Luka 15, inkuru y’umugore wabuze igikoroto cye akagishaka mu nzu yose. Icyo gikoroto cyari icy’ingenzi cyane kuri we, byatumye ahitamo gusukura inzu yose ngo akunde akibone. Ntangazwa n’uburyo tugira impamvu zitandukanye zidutera gusukura ahijimye mu nzu zacu.
Mu gihe uyu mugore we yashakishaga ikintu cy’agaciro, njye nabikoreye ko nari maze kwemera ko rwose hari ibice ntaheruka gutunganya mu gikoni cyanjye.
Birenda gusa n’uburyo tujya dutekereza ku gukira mu buzima bwacu. Bamwe muri twe bazi neza ko hari igice cy’ingenzi mu buzima bwacu bwite twatakarije mu mukungugu twifuza kongera kubona. Abandi muri twe, twemera ko hari igice cy’ubuzima bwacu cyirengagijwe igihe kinini kikaba gikeneye cyane gukorwaho; nyamara hari n’ubutunzi bwahaburiye.
Nubwo dushobora gukora cyane ngo ahagaragara ho mu buzima bwacu tuhasukure hase neza, muri twe harimo ibindi bice twirengagiza kenshi, tukibwira ko ubwo bihishe bitari ingenzi. Hari ikintu kimwe kigaragara – ubutunzi bwatakaye buri mu mwanda no mu mukavuyo, kandi birasaba kuhamurika urumuri no gukuraho uwo mwanda kugira ngo ubwo butunzi bwongere kuboneka.
Ni urugendo, kandi bisaba igihe no kugira umwete ngo tubashe guhangana n’ibyo twirengagije kuva kera. Hamwe n’ibyo, ntabwo uzi ibyo uzabona nuramuka utangiye gukora isuku – Birashoboka ko hari byinshi birenze ibyo witeze!
Gusenga: Mana Data, ndemera ko hari ibice by’ubuzima bwanjye nirengagije nkanabyibagirwa nyamara ni aho nizera kubona ubutunzi bwanjye nabuze. Ndakwinginze murikisha umucyo wawe muri ibyo bice by’ubuzima bwanjye nirengagije kugira ngo kweza kwawe kugere imbere kurusha uko nakwemereye kubikora mbere hose. Amena.
Yanditswe na Lindsey Hanekom, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 11 Nzeli 2020.