Ahantu Hiherereye

“Wehoho nusenga ujye winjira mu nzu ubanze ukinge urugi, uhereko usenge So mwihereranye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera.” Matayo 6:6

Yesu yavuze ko Imana iri ahantu hiherereye kandi ko tugomba kwinjirayo. Ibi bifitanye isano n’imwe mu masezerano akomeye yo muri Zaburi: ‘Uba mu bwihisho bw’Isumbabyose azahama mu gicucu cy’Ishoborabyose’ (Zaburi 91: 1).

Twasomye ko Yesu ubwe yari asanzwe ashakisha ahantu hatuje kandi ha wenyine kugira ngo amarane na Se igihe. ‘ariko we abavamo yiherera mu butayu asenga.’ (Luka 5:16).

Kuza ku Mana ahantu hiherereye, hatuje, hihariye ni ngombwa cyane. Ibi dushobora kubivuga dushize amanga kuko Yesu yatwigishije ibyabyo. Ikirenzeho, ndetse no mukudakora icyaha kwe, Umwami yumvise ko akeneye kumara umwanya kure y’abandi no kubana n’Imana. Mbega ukuntu dukeneye kuba muri uyu mwanya wo kwiherera kurushaho!

Kwihisha ngo uze ku Mana mwiherereye ntabwo ari ikintu cy’abihaye Imana gusa. Ni, cyangwa se byagombye kuba, igice cy’ubuzima bw’umwuka bwa buri mwana w’Imana. Muby’ukuri, bishobora kugorana kuguma hafi y’Imana keretse dushatse igihe cyo kuba ‘ahantu hihereye‘.

Nizera ko ibihe tumara twenyine, kure y’abandi, kandi kure y’ibiturangaza, bifite akamaro kanini. Muri ibyo bihe, Imana niyo yonyine itubona. Muri ibyo bihe, ntabwo ugira abandi ureberaho mu mahitamo yawe. Dushobora guhitamo gukora ibyo dushaka gukora. Muri ibyo bihe, dushobora gufata umwanzuro twatekerejeho wo kwiyegereza Data wo mu ijuru.

Imana ikora cyane mu buzima bw’abana bayo. Iratubumba kandi Ikaduhindura. Iratweza. Idutegurira ibizaza. Igice kinini cyo gutegura kw’Imana kibera ahantu hiherereye, aho dusabana nayo mu rwego rwimbitse kandi rw’umuntu ku giti cye.

Ahantu hiherereye‘ hacu hashobora kuba hanze, nk’uko Yesu yamaze igihe mu butayu ari kumwe na Se. Hashobora kuba imbere, mu cyumba gifunze imiryango. Ibyo ari byo byose, iyo wegereye Umwami wiherereye, byaba byiza uhagaritse interineti, ugahisha terefone yawe kandi Bibiliya yawe ikaba hafi.

Data wo mu ijuru yifuza kumarana nawe umwanya w’akamaro. Akunda kuvuga mu buzima bwawe, kandi akunda kumva usuka umutima wawe kuri We. Ndashaka kugusaba ko ufata akanya ko gusuzuma neza niba umara umwanya uhagije wihereranye n’Imana. Simvuze ibi kugira ngo ntume wumva wiciriye urubanza cyangwa wumva ntacyo ushoboye. Ni ukugutera inkunga ko iyo ufashe umwanya ahantu hiherereye n’Imana icyo gihe uba ugikoresheje neza cyane.

GusengaData uri mu ijuru, urakoze kuba wifuza ko ngusanga ahantu hiherereye. Mbabarira igihe nananiwe kuza. Nyamuneka mfasha unyibutse kubikora igihe cyose ubishakiye. Mu Izina rya Yesu, Amena.


Yanditswe na Peter Brokaar, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 24 Nzeli 2020.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *