Ibyifuzo n’Impamvu

“Ndabasabira kugira ngo Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo Data wa twese w’icyubahiro, ibahe umwuka w’ubwenge no guhishurirwa bitume muyimenya, ngo amaso y’imitima yanyu abone uko ahweza mumenye ibyo mwiringizwa n’Iyabahamagaye, mumenye n’ubutunzi bw’ubwiza bw’ibyo azaraga abera, mumenye n’ubwinshi bw’imbaraga zayo butagira akagero, izo iha twebwe abizeye nk’uko imbaraga z’ububasha bwayo bukomeye ziri, izo yakoreye muri Kristo ubwo yamuzuraga mu bapfuye ikamwicaza iburyo bwayo ahantu ho mu ijuru.” Abefeso 1:17-20

Imirongo yo mu Befeso yavuzwe haruguru  yiswe, ‘isengesho rikomeye ryo kwinginga‘. Byasengwaga mu gihe cy’ibibazo mu gihe kumenya Yesu nk’Umwami byashoboraga gutuma ugirirwa nabi . Abandikiwe iyi baruwa ikubiyemo iri sengesho bari bakeneye kumva ko gukizwa kwabo atari inyungu zabo bwite gusa, ahubwo ko bagomba no kubaho nk’abantu b’Ubwami mu isi imeze nk’mahanga. Birashimishije kubona amasengesho hafi ya yose yo mu Isezerano Rishya agamije gukura mu mwuka kw’abizera. Dufatiye kuri iyi ngingo, bari guhagarara bashikamye imbere y’ibibazo no gutotezwa.

Isengesho ryavuzwe haruguru ntabwo ryari rimwe, nta nubwo ryari igitekerezo gisanzwe gusa. Byari ishyaka, rihoraho, gutakambira Imana kubwo itorero rito rishya. Iri sengesho ryo kwinginga ririmo ibyifuzo bibiri n’impamvu ebyiri z’ibisabwa. Icyifuzo cya mbere ni uko bahabwa Umwuka w’ubwenge no guhishurwa. Birasabwa ‘Data w’icyubahiro‘, Se w’Umwami wacu Yesu wari Se wabo. Yishimira gusubiza amasengesho. Impamvu Pawulo yabisabye ni ukugira ngo aba bakristo, abo Pawulo yasengeye, bamenye Data neza kandi nabo bamukunde. Umubano wimbitse n’uyu ‘Data w’icyubahiro‘ hamwe no kumenya urukundo rwe no kurinda umunsi ku wundi byatuma kwizera kwabo gukomera mu isi itari iwabo.

Natwe turi abantu bakeneye ubufasha baba mu isi idafite umutekano, aho turi abanyamahanga. Natwe dushobora gusaba ubwenge no guhishurwa, impano z’Umwuka Wera kugira ngo dukomeze dutekanye kandi tutanyeganezwa mu kwizera kwacu. Kubera ko Data yatanze Umwana we ngo adupfire, twibutswa ko twe, dufite ubuzima kubwo gupfa kwe, tutagomba gukomeza kubaho ku bwacu ahubwo kubwo Uwo wadupfiriye akanazuka (2 Abakorinto 5:15).

Icyifuzo cya kabiri nuko ‘amaso y’umutima wabo‘ yamurikirwa. Bakeneye gusobanukirwa mu mwuka mu mutima. Ubumenyi bwo mu mutwe butanga amakuru, ariko ubumenyi bwo mu mutima buhindura ubuzima bwacu. Ubumenyi bw’umutima bwamurika ukuri kugira ngo bamenye kandi basobanukirwe ibyiringiro byabo, umurage wabo nk’abana b’Imana n’imbaraga zikomeye z’Imana – imbaraga zikomeye zazuye Yesu mu bapfuye kandi ziboneka ku bizera bose. Kwizera ni uko ukuri kandi kurahari. Kuduha ibyiringiro ko Imana itazananirwa, kandi ko iherezo ryacu ryanyuma ari ijuru, aho umurage wacu wa nyuma uri. Dufite imbaraga z’Umwuka Wera mu buzima bwacu zo kubaho kubwa Yesu no kumuhamya mu isi yangiritse.

Ndashaka gutanga igitekerezo ko iri ari isengesho ry’ingenzi kuri buri wese muri twe kugiti cye twakwisengera, dufite ishyaka n’icyifuzo, bityo kwizera kwacu ntikunanirwe mu isi aho amarangamutima ahiganje ari ubwoba n’amaganya . Abantu badukikije barimo gushaka amahoro y’umutima n’ubwenge. Dushobora kubaha Yesu, We wenyine utanga amahoro adashingiye kubiri kubaho, ahubwo kumumenya no kumwizera.

GusengaData wo mu ijuru, Se wa Yesu ndetse Data, nje imbere yawe uyu munsi ndagusaba gufungura ‘amaso y’umutima wanjye’ ngo nkumenye neza. Urakoze kubwa Yesu, We utanga ubuzima n’amahoro. Nyamuneka mpa ishyaka n’intego n’imbaraga z’Umwuka Wera mu gihe nshaka kubaho kubw’intego z’Ubwami bwawe mu isi yangiritse. Ndasengera icyubahiro n’ikuzo byawe. Amena.


Yanditswe na Margaret Silvester, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 25 Nzeli 2020.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *