“Umucyo uvira mu mw’ijima, ariko umwijima ntiwawumenya.” Yohana 1:15
Nari mpagaze ku nkombe y’icyuzi. Mu cyuzi hasaga n’ahatabona harimo ikintu cy’urwijiji, hamwe n’ibyondo bitwikiriye indiba. Mfata inkoni ntangira kuvanga amazi, nzungurutsamo inkoni. Bihinduka amazi y’icyondo uko imyanda yivanga n’amazi, kandi uko narushagaho kuvangavanga byarushagaho kwijima. Noneho ntegereza gato kugeza amazi atuje. Uko byari byijimye hasi birushaho kwijima, kuko umwijima ubyara umwijima.
Hejuru izuba ryarakaga cyane, ritanga urumuri rwaryo hejuru y’imisozi ihakikije. Byose byari bituje kandi hari amahoro usibye rimwe na rimwe wumvaga gutama kw’intama, mu gihe ibicu by’umweru byatemberaga hejuru yikirere cyijimye. Amazi yongeye gutuza, wabonaga izuba mu cyuzi, ukabona munsi yaryo hari umwijima uhakikije.
Nari mfite amahitamo. Nashoboraga kwerekeza ibitekerezo byanjye ku mazi yuzuye imyanda, ateye ubwoba n’umujinya uyareba, cyangwa nashoboraga kureba hejuru. Ishusho itariyo ishobora kugaragara mu mwijima, yigaragaza nk’ukuri. Ariko narebye hejuru, kure y’umwijima nerekeza ku mucyo.
Izuba ntirigenda. Rishobora guhishwa n’ibicu rimwe na rimwe, kandi akenshi rikibirindurira inyuma y’imisozi nijoro, ariko tuzi ko rihora rihari, rihora rimurika. Ariko amaherezo, ibyondo n’isuri bizikira munsi y’icyuzi maze amazi azongera kuba meza.
Reka turebe hejuru kuri kiriya cy’ukuri kandi cyo kwiringirwa, atari ibihita nko gushidikanya cyangwa ubwoba bwihishe mu gicucu. Urukundo rw’Uwiteka ruhoraho, nubwo amazi yaba mabi ate. Tugomba guhindura icyerekezo cyacu tukijyana k’ukuri kuzima, kutijimye cyangwa ngo kuzitirwe, ahubwo ukuri kuriho kandi gufite ubuzima, gutegereje kwihanganye ko tugutumira mu buzima bwacu. Umucyo uhora umurika, kandi iyo werekeza mu mwijima, umwijima ugomba kugenda. Nta mahitamo ufite. Umwijima ntushobora kwihisha umucyo. Ihinduka igicucu gusa, ukabura.
Narebye hirya no hino. Igihe amaso yanjye yatangiraga kongera kwitegereza no kureba ibinzengurutse, nashoboraga noneho kubona ishusho yagutse. Hariho umwanya n’umucyo n’amahoro. Kubona kwanjye ntabwo kwali kugoretswe no gushidikanya, ahubwo gukingukiye ukuri. Nari mfite umudendezo wo guhitamo inzira nyuramo, kandi inzira yose nari guhitamo, nari nzi ko Imana izabana nanjye. Ukuboko kwe kuyobora kuzanyobora, kandi nzagira umutekano.
Reka ntidukangure amazi mabi yo kutamenya ibiri imbere no gushidikanya dushaka kureba umwijima twabonamo uko waba umeze. Emerera amazi gutuza, maze urebe izuba rigaragara hejuru yayo. Noneho dushobora kureba hejuru aho Imana iri tukabona ukuri.
Ibyiringiro byacu ntabwo biri mu mwijima w’iyi si, ahubwo ni muri Yesu, umucyo w’ubuzima.
Gusenga: Urakoze, Mwami, ko uri ukuri kuzima. Uri umwizerwa kandi wiringirwa. Ndagusabye umbabarire niba naremeye gutwarwa n’umwijima ngakururwa mu binyoma no gushidikanya. Ibyiringiro byanjye biri muri wowe, Mwami, kandi ejo hazaza hanjye hari mu biganza byawe. Mfasha kuva mu mwijima ninjire mu mucyo w’ubuzima. Mu Izina rya Yesu. Amena.
Yanditswe na Ron Scurfield, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 26 Nzeli 2020.