Kubaka Kwizera

“Kwizera ni ukumenya udashidikanya ko bitazaba, kandi niko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari ibyo ukuri.” Abaheburayo 11:1

Mbaye umunyakuri, hari igihe mu buzima bwanjye amagambo nko ‘kujegajega’, ‘byo mu kirere’ n’ ‘intege nke’ aba ari amagambo asobanura kwizera kwanjye. (Ahari ushobora kuba umeze nkanjye hano). Nyamara ibihe bibi by’ubuzima bishobora, ariko ntibigomba, gutuma kwizera kwanjye guhinduka, niba nizeye byimazeyo Yesu nk’Umwami n’Umukiza wacu.

Ariko, naje kubona ko, iyo kwizera kwanjye ari gucye, ari jye ufite inshingano zo kongera kubaka kwizera kwanjye no kuguha ‘imbaraga’. Nkeneye kumenya ko Imana itaza gusa ngo maze impe kwizera gutyo mu ntoki. Nubwo kwizera ari impano iva ku Mana, integerejeho ko nkomeza gukurikirana cyangwa gushaka kwizera kurushaho, ‘utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera ko iriho ikagororera abayishaka.’ (Abaheburayo 11: 6).

Kubaka kwizera kwanjye mu gihe bishoboka ko kuri kuzunguzwa, hari ibintu nshobora gukora byafasha. Buri gihe ni byiza kwibuka ibihe Imana yahuye nanjye ikanyereka urukundo rwayo n’ubudahemuka bwayo, ibihe yahuye nanjye mu buryo budasanzwe, ikampa ubufasha bwayo, ihumure hamwe n’amahoro menshi y’umutima mu bihe bigoye mu buzima bwanjye.

Kwibanda ku mirongo y’Ibyanditswe akomeza nabyo bizongera kwizera kwanjye, ndetse no kwibuka ibisubizo by’amasengesho nahawe n’Imana.

Ubundi buryo bw’ingenzi bwo kubaka kwizera ni uguhimbaza no gushimira Imana, n’igihe numva ndashaka kubikora. 1 Abatesalonike 5:18 hagira hati: ‘mubibaho byose muhore mushima, kuko aribyo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu’.

Rimwe na rimwe, icyoroshye ni ukwigaragura mu kumva nigiriye impuhwe kuruta guhindukirira ibintu bitera kwizera kwanjye kongera kuzamuka. Ariko kwigirira impuhwe birasenya, mu gihe kubaka kwizera byubaka. Abandi bakristo bashobora kudutera umwete kandi natwe dushobora kubatera umwete mu kwizera kwabo. Bibiliya igira iti: ‘muhumurizanye kandi muhugurane nkuko musanzwe mubikora‘ (1 Abatesalonike 5:11).

Iyo umubiri wanjye ukeneye ibiryo, nkeneye kuwugaburira, cyangwa nkicwa n’inzara mu mubiri. Muri ubwo buryo, iyo umwuka wanjye ukeneye ibiryo, nkeneye kuwugaburira ibyo bintu byose byavuzwe haruguru kugirango nirinde inzara yo mu mwuka. Ntabwo bisaba imbaraga nyinshi kuri benshi muri twe kugaburira imibiri yacu ibiryo, ariko bisaba kugira gahunda kuruhande rwacu kugira ngo tugaburire umwuka.

Rimwe na rimwe, mvuze ukuri, ntibinkerereza, kuko ntabwo byoroshye nko gufata akantu ko guhekenya hariya, cyangwa nkareba icyo ndya mu gikoni. Ariko birashoboka ko kurya cyane ku mubiri bishobora kuba ikimenyetso cyo kutarya bihagije mu buryo bw’umwuka, mu gihe ngerageza kuzuza umwanya urimo ubusa muri jye.

Ahari igihe kirageze cyo kubaza ikibazo, “Ibi ndikubyitwaramo neza gute?” Hanyuma nkeneye gutanga igisubizo cy’ukuri.

GusengaMana Data, ndakwinginze umbabarire ibihe mu buzima bwanjye kwizera kwanjye kutari gukomeye kandi gufite ubuzima nkuko bikwiye maze nkibagirwa uburyo bwinshi wanyeretse ko uri umwizerwa kuri njye. Mfasha kutazigera ndeka gushaka kukumenya cyane no gushyira kwizera kwanjye kwuzuye no kwiringira muri wowe, mu Izina rya Yesu, Amena.


Yanditswe na Judith Whitehead, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 27 Nzeli 2020.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *