‘Uhoraho udusubize ishya n’ihirwe nk’uko usubiza amazi mu migezi y’I Negebu.’ Zaburi 126:4 (Bibiliya Ijambo Ry’Imana)
Abasobanuzi ba Bibiliya bavuga ko Zaburi 126 ari zaburi y’icyunamo cy’abaturage. Mu buryo bumwe bisa nkaho yakoreshwa mu bibazo by’isi yacu muri iki gihe. Benshi ku isi bashobora kuba bumva bameze nkaho bose bari mu butayu bakaba bifuza ko imigezi y’amazi meza igaruka.
Ariko iyi Zaburi itangirana no kwibuka igihe cyo gutabarwa kera, ‘Igihe Uhoraho yasubizaga Siyoni ishya n’ihirwe, twe twabonaga ari nk’inzozi! Mbega ukuntu twishimye tugaseka! Mbega ukuntu twavugije impundu z’urwunge! Abanyamahanga niko gutangara bati: “Uhoraho yabakoreye ibihambaye!” Koko Uhoraho yadukoreye ibihambaye, natwe twarishimye.’ (Zaburi 126: 1-3). Mbega ukuntu kwibuka byari bishimishije! Ntibari bashoboye kwizera ko ari ukuri kandi bavugije induru bishimye. Barasetse kandi baraseka. Bari bazi kandi ko isi yose ireba kandi ivuga ko ari Imana yabikoze, Imana imwe rukumbi y’ukuri.
Kwibuka ibyo byose biganisha ku isengesho rivuye ku mutima, ‘udusubize ishya n’ihirwe nk’uko usubiza amazi mu migezi y’I Negebu!’ (Zaburi 126: 4). Kubera ko bari bariboneye ukuboko kw’Imana kuzana ibisubizo bitangaje mu masengesho yabo mbere, bari bari kuyitabaza kugira ngo ibafashe ubu mu bihe bari bari kunyuramo. Nubwo ryari isengesho ry’ubwihebe, bari biteze badashidikanya ko Imana izongera kurisubiza. ‘Ababiba barira bazasarura bishimye! Ujya kubiba agenda arira yikoreye imbuto, nyamara iyo agiye gusarura, agaruka yishimye yikoreye imiba‘(Zaburi 126:5-6).
Hano hari ishusho y’abantu bakora ibishoboka byose ngo batere imbuto y’ejo hazaza, nubwo ubu barimo kunyura mu mubabaro n’intimba. Bafite kwizera ko igihe cyo kwera kizongera kugaruka, kandi Umwami akazabaha umusaruro w’umugisha.
Binyibukije undi murongo wo muri Bibiliya wamfashije cyane mu mwaka ushize, ‘Umuntu ashobora gukesha ijoro arira, naho igitondo cyatangaza akavuza impundu’ (Zaburi 30:6b BIRD). Ijoro rishobora gusa nkaho ridashira iyo urimo kunyura mu kibaya cy’umubabaro cyangwa igihe cyo gutegereza uhangayitse. Kwizera ni ugushingira ku masezerano y’ijambo ry’Imana, cyane cyane iyo twizera ko irimo kuyavugira mu bihe byacu bwite.
Muri Zaburi ya 30 Umwami Dawidi yizihizaga gutahwa k’urusengero aravuga ati: ‘Umuborogo wanjye wawuhinduye imbyino y’ibyishimo, watumye niyambura imyambaro igaragaza umubabaro, utuma nambara igaragaza ibyishimo. Bityo nzahora nkuririmba mbikuye ku mutima. Uhoraho Mana yanjye nzagushimira ubuziraherezo! ‘(Zaburi 30:12-13). Yanyuze mu kibaya none asingiza Uwiteka kandi ashima.
Gusenga: Data mwiza wo mu ijuru, reka nanjye nibuke uko wasubije amasengesho yanjye kera kandi binshishikarize kukwiringirira ejo hazaza, nkuko nkomeza amasezerano nizera ko wampaye mu ijambo ryawe. Mpa guhitamo, nka Dawidi, kugushimira ubuziraherezo ku bisubizo byose by’amasengesho. Amen.
Byanditswe na Liz Griffin, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 04 Mutarama 2021.