Umunsi wa mbere

“Mbere na mbere Imana yaremye ijuru n’isi. Isi yari itagira ishusho, yariho ubusa busa, umwijima wari hejuru y’imuhengeri, maze Umwuka w’Imana yagendagendaga hejuru y’amazi.” Itangiriro 1:1-2

Nahisemo gutangirira gusoma Bibiliya yanjye uyu mwaka mu ntangiriro, nta yindi mpamvu usibye ko nananiwe guhitamo aho natangirira. Mbega intangiriro! Imana irimo gukorera ku cyo gushushanyaho kijimye, kiriho ubusa, igiye gushushanya no gukora ibintu byose tubona nk’ubuzima ku mubumbe w’isi ndetse no hanze yawo. Abahanzi, abanjeniyeri n’abahimbyi barema ibyo barema babivanye mu bikoresho byakozwe n’abantu, ariko Imana irema ivanye mu busa ikoresheje ijambo ryayo. Uku kuri kwatumye nibaza ikibazo kimeze nk’icy’umwana mu bitekerezo byanjye uyu munsi, kandi natinyutse kubaza Data igisubizo. Ni iki mu by’ukuri cyaje mbere, inkoko cyangwa igi?

Ibibazo ni igice gisanzwe mu bumuntu bwacu. Dukunda kumenya ibitera ibintu runaka, kandi dukunda cyane kumenya ibiri imbere. Abana banjye bakiri bato bakundaga kumbaza ibibazo ubudasiba, kubera gusa ko bari bafite amatsiko, ariko nanone kubera gutinyamo gato ibyo batazi. Data yaduhaye ubwenge buhebuje, kandi ndizera ko yifuza gusubiza ibibazo byacu no kuduhishurira imigambi na gahunda ye ku buzima bwacu, nkuko nasubizaga abana banjye, mbabafasha kumva bafite umutekano mu kutagira ibyo basobanukirwa kwabo.

Itangiriro 1: 20-23 hasubije ikibazo cyanjye cy’igi n’inkoko. Ntabwo mbona Imana irema amagi, ahubwo inyamaswa n’inyoni n’ibiremwa bikomeye byo mu nyanja. Kuri Uwo uvuga, maze ubusa bugahinduka ikintu, nta kimutangira mu guhanga kwe. Avuga gusa ibyo yateguye mu mutima we maze tukabibona! Ibyo ugomba kureba niba ubyakira ute ku ruhande rwawe.

Uyu munsi wa mbere wo kurema wari wuzuye amasezerano, guhanga, ibyiringiro n’ejo heza, nubwo bitari byagaragara. Umwuka w’Imana yagendagendaga yitegura, ategereza amagambo akomeye y’Imana ngo areme ibyo tuzi nk’umucyo, kugira ngo umugambi wayo w’igihe ubeho. Kuva aho iri, Imana ibona iki gihe gitangira ikageza ku mperuka. Kubw’ibyo, birumvikana ko tuyishakiraho ejo hazaza hacu, nk’abana be n’umugeni we.

Benshi muri twe tuzasubiza amaso inyuma mu mwaka ushize tureba ibyahise kandi dusobanukiwe neza impamvu bimwe mu byiringiro byacu n’amasengesho yo muri 2020 bitashoboye kugira icyo bigeraho. Reka twongere dutangire, tuzi ko imbabazi z’Imana ari nshyashya buri gitondo (Amaganya 3:23), kandi ko ibyo dukeneye byose muri 2021 dushobora kubisanga muri We. Ni mwiza gusa. Zaburi 143:10 ni Ijambo ryiza ryo gufata mu mutwe no gusenga. ‘Unyigishe gukora ibyo ushaka, Kuko ari wowe Mana yanjye, Umwuka wawe mwiza anyobore mu gihugu cy’ikibaya ‘.

Gusenga: Data, imbaraga zawe z’ubumana zaduhaye ibyo dukeneye byose mu buzima no kubaha Imana kubwo kukumenya Wowe waduhamagaye kubw’icyubahiro cyawe n’ineza yawe (2 Petero 1: 3). Urakoze. Ndaje nk’umunyeshuri uyu mwaka, nkwifuza ko unyigisha kandi unyobora kubw’umwuka wawe mwiza. Ndakwakiriye ngo untwikire kandi utegure umutima wanjye kwakira Ijambo ryawe muri ibi bihe turimo. Ni mu Izina rya Yesu, nsenze nizeye. Amena.

Byanditswe na Tracy Bankuti, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 14 Mutarama 2021

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *