Umunsi w’Ubukwe bw’Umurwanyi w’Intwari

“Umutima wanjye urabize usesekara ibyiza, Ndavuga indirimbo nahimbiye umwami, Ururimi rwanjye ni ikaramu y’uwandika vuba. Uruta ubwiza abana b’abantu, Ubukundiriza busutswe ku minwa yawe, Ni cyo gitumye Imana iguha umugisha w’iteka. Wa ntwari we, ambara inkota yawe ku itako, Ambara ubwiza bwawe n’icyubahiro cyawe.” Zaburi 45:2-4

Iyi zaburi ni indirimbo y’ubukwe. Intwali y’igikomangoma yitegura umunsi w’ubukwe bwe. Mbega uburyo ari Igikomangoma cy’ intwari, umunyacyubahiro, utabera, urwanira ukuri n’igikwiye – kandi byose abikorana ubuntu no kwicisha bugufi!

Yateguye neza uyu munsi w’ubukwe, ‘Imyenda yawe yose ihumura ishangi n’umusaga na kesīya, Inanga zo mu mazu yubakishijwe amahembe y’inzovu zirakwishimishije. ‘(umurongo wa 9).

Umugeni asohokana n’abakobwa bamugaragiye batambuka neza, ngo bahure n’umukwe. Ikanzu ye yuzuye zahabu nziza, iboshye mu budodo butangaje, bushushanyijeho zahabu.

Ntabwo tuzi uyu mugeni uwo ari we, ababyeyi be cyangwa se uko bafashwe muri sosiyete. Byose ntacyo bivuze. Uyu mugeni akundwa n’umuhungu w’umwami kandi yamuhisemo. Ibyo nibyo bifite icyo bivuze. Ashobora kurongora uwo ashaka wese kandi, uko yinjiye mu muryango we akubahwa agakundwa na we, afata icyubahiro cye.

Igitabo cy’Abaheburayo kitubwira ko Iyi ndirimbo ivuga kuri Yesu (Abaheburayo 1: 9), Igikomangoma cyacu cy’intwari. Rimwe na rimwe numva tubona Yesu nk’uruhinja, nk’umwigisha, nk’umuntu w’umunyamubabaro, apfa ku musaraba. Tumubona nk’umurwanyi, ukomeye kandi ufite icyubahiro mu kuzamuka kwe n’ububasha bwe. Ariko iyi ndirimbo ivuga kuby’urukundo rwe bwite, umunezero we n’umubano we, ubuzima bwe mu muryango we. Byerekeye Itorero, kubyerekeye umugeni w’uyu Murwanyi, umugeni akunda cyane, umunezero we n’ishyaka. Umugeni arasabwa gusiga ubuzima bwe bwose bwabanjirije. ‘Umva mukobwa, utekereze utege ugutwi, Kandi wibagirwe ishyanga ryanyu n’inzu ya so. Ni cyo kizatuma umwami akunda ubwiza bwawe, Kuko ari we mwami wawe nawe umuramye. ‘ (Zaburi 45: 11-12).

Uburyo Umwami ameze ni byose – kandi akunda itorero rye. Yaradutoranije. Ni twe mpamvu imyenda ye ihumura neza turi n’ibihumura neza. Ni twe mpamvu ituma abahanzi baririmba, biteguye kubyina mu ngoro ye yererana. Araje vuba cyane gushaka umugeni we – twe, itorero rye. Arifuza cyane kudusanga twiteguye igihe azazira.

Gusenga: Urakoze Yesu, ko uri Igikomangoma cy’intwali kandi ko udukunda cyane, umugeni wawe. Mwuka Wera, Tubwire uru rukundo muri twe imbere kugira ngo twitegure kandi twifuze kugaruka kwawe, twiteguye. Mu izina ryera rya Yesu. Amena.

Byanditswe na Sue Griffiths, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 15 Mutarama 2021

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *